Gatsibo: Muneza yabyaje amamiliyoni ijambo rya Perezida #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muneza Jean Bosco, urutoki rumwinjiriza agatubutse buri kwezi
Muneza Jean Bosco, urutoki rumwinjiriza agatubutse buri kwezi

Muneza yakoze akazi gatandukanye harimo kuba umwalimu mu mashuri abanza ndetse no gutwara abantu n'ibintu kuri moto mu mujyi wa Kigali.

Iyo mirimo yose yaje kuyihagarika atangira kwiga kaminuza aho yigaga mu cyahoze ari INATEK mu ishami ry'Uburezi, aho yigaga ibijyanye n'ubukungu.

Avuga ko igihe yigaga yari afite gahunda yo kuzasoza amasomo yinjira mu kazi k'Uburezi, kuko yumvaga uwize wese agomba guhabwa akazi na Leta.

Nyamara ngo icyo gitekerezo cyo guhabwa akazi na Leta cyamuvuyemo mu mwaka wa 2008, ku ijambo ry'Umukuru w'Igihugu yabwiye abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda icyo gihe.

Ati 'Igihe kimwe ndimo kumva amakuru, Perezida wa Repubulika yasuye abanyeshuri ba kaminuza i Butare, ababwira ko biga ariko intego nyamukuru ari uko ubumenyi bavana mu mashuri bazabubyaza umusaruro.'

Mu ijambo rya Perezida wa Repubulika avuga ko atazibagirwa, kandi ryatumye aba uwo ari we ubu, ngo yabwiye abanyeshuri ko Igihugu ari gito, kidakora ku Nyanja, nta yindi mitungo kamere gifite ko ubukungu bw'Igihugu ari abaturage bacyo byagera ku bafite ubumenyi bikaba akarusho.

Ngo yabwiye abanyeshuri ko biga bagamije gukorera igihugu no kwiteza imbere ubwabo, kwihesha agaciro no kwihangira akazi kuko Leta bose itari bubabonere akazi.

Muneza avuga ko acyumva iryo jambo yakangutse mu bitekerezo atangira gutekereza ku kazi azihangira.

Agira ati 'Iryo jambo nkimara kuryumva numvise ibitekerezo byanjye bikangutse n'ubwo yaribwiraga abiga i Butare, ariko yaribwiraga abanyeshuri bose nanjye ndimo kuko narigaga.'

Akomeza agira ati 'Guhera uwo munsi ijambo ryabaye iryanjye ntangira kurishyira mu bikorwa uwo munsi. N'amanota nabonaga yahise azamuka byihuse kuko nigaga nzi icyo nigira n'icyo ngomba gukora.'

Asoje kwiga ngo yumvise agomba gutangira urugendo rwe rwo kwihangira umurimo ahereye ku byo yari afite aribwo butaka bungana n'igice cya hegitare (1/2 hectare).

Ubwo butaka ngo bwari busanzwe buhingwamo imyaka ivangavanze harimo insina, imyumbati, ibijumba, amasaka ibigori n'ibishyimbo, ahita abikuramo byose ahitamo kuhakorera ubuhinzi bw'urutoki kandi insina zitanga umusaruro.

Kubigeraho ngo yatangiye gusura abahinzi b'urutoki batandukanye cyane, uwo batuye mu murenge umwe witwa Rutagarama Appolinaire, amukuraho ubumenyi ajya kubikorera mu butaka bwe.

Ati 'Aho hantu igitoki kinini nezaga nticyashoboraga kugeza ibiro birindwi ariko maze kubikora kinyamwuga, natangiye kubona igitoki cy'ibiro 50. Amafaranga nagurishaga ibitoki narayazigamaga nkagenda nguriraho ubundi butaka.'

Igice cya hegitari cyo mu mwaka wa 2010, ubu cyabyaye hegitari 10 z'urutoki, 10 z'ubutaka buteyeho ishyamba n'izindi 10 ahingaho imyaka isanzwe.

Muneza Jean Bosco urutoki rwe rugizwe n'insina z'Injagi, Kibogo, Nkazikamwa na Fiya.

Ku kwezi kumwe avuga ko asarura nibura toni 10 z'ibitoki, ikilo kimwe akaba akigurisha amafaranga y'u Rwanda 130.

Iyo akuyemo ay'ab'akozi n'ibindi yakoresheje avuga ko ku kwezi yihemba arenga 500,000Frw ku rutoki gusa.

Muneza ubu afite inzu mu mujyi wa Kabarore ifite agaciro ka miliyoni 72 n'indi mu mujyi wa Kigali ya miliyoni 40.

Atunze imodoka yo mu bwoko bwa FUSO akoresha mu kugeza imicanga, amabuye n'ibindi ku mukiriya umuhaye akazi.

Avuga ko adashobora kureka umushinga we w'ubuhinzi bw'urutoki ahubwo atekereza kuzongerera agaciro umusaruro w'ibitoki.

Ati 'Icyo ntekereza kuzakora ni ukongerera agaciro umusaruro uvamo, kuko ubu mbuze abaguzi byaneka ariko nshobora kubyumisha umuntu akazarya igitoki igihe ashakiye niyo haba hashize umwaka.'

Ashimishwa no kuba abaturanyi be barabonye akazi kuko afite abakozi 30 bamwe bahemberwa no kuri banki ndetse no kuba hari Abanyarwanda barya igitoki cye, n'ubwo baba bamuhaye amafaranga.

Agira inama abantu batunze ubutaka ariko bakaba batabubyaza umusaruro ko bitera Ubukene, kuko umutungo ukomeye kurusha iyindi ari ubutaka kandi bwateza imbere nyirabwo aramutse abukoresheje neza.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/gatsibo-muneza-yabyaje-amamiliyoni-ijambo-rya-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)