Gatsibo: Urubyiruko rukennye rwatangiye kugobokwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikoresho bahawe mu Cyumweru cyahariwe kurengera abatishoboye cyatangijwe mu Karere ka Gatsibo aho bari gufasha abaturage babarizwa mu miryango ikennye cyane kurusha iyindi mu kubona ibikoresho bitandukanye ndetse n'ubujyanama mu by'iterambere.

Ayishakiye Joel wize umwuga wo gusuka imisatsi no kogosha yavuze ko agiye gukora cyane akiteza imbere kugira ngo azakure umuryango we mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe.

Ati "Ndashimira Leta yaduhaye ibikoresho bigezweho bizadufasha kwikorera, ngiye kubikoresha niteze imbere ndeke kwitwa uwo mu cyiciro cya mbere kuko nzajya mu baturage bifashije bashobora gufasha abandi."

Niyibishaka Vincent wize gusudira yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be mu gushinga itsinda bazakoreramo mu kuzamurana no gufatanyiriza hamwe.

Yagize ati "Ubu tugiye kwishyira hamwe dushake aho dukorera nk'itsinda maze dukoreshe bya bikoresho baduhaye ku buryo nibura umwaka utaha ari twe tuzaba dutanga ubuhamya bwiza bw'iterambere twagezeho."

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Marcelline, yasabye urubyiruko n'abandi baturage baturuka mu miryango itishoboye kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe.

Uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza gukora ibikorwa bitandukanye muri iki Cyumweru birimo gusura imiryango itishoboye, kuyigira inama, kubahuza n'abatanga akazi ndetse no gutanga ubujyanama ku bafata amafaranga y'inguzayo agamije kwiteza imbere.

Ibikoresho bizatangwa mu mirenge yose y'Akarere ka Gatsibo uko ari 14, bitangwe. ku rubyiruko rwize kubaza, gusudira, kubaka, ubudozi n'indi myuga itandukanye. Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 131 Frw.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwahawe ibikoresho bizarufasha guhangana n'ubukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-urubyiruko-rukennye-rwatangiye-kugobokwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)