Gen. Abel Kandiho ufatwa nk'Ihwa' mu mubano w'U Rwanda na Uganda yagumye mu nzego z'umutekano? Amaherezo azaba ayahe ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME ASOBANURA IBIBAZO BY'U RWANDA NA UGANDA

Kuwa 25 Mutarama 2022 nibwo Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kumuhindurira imirimo agakurwa muri CMI yoherezwa muri Sudani y'Epfo aho yagizwe Intumwa yihariye ya Uganda.

Gen Abel Kandiho yakuwe ku ntebe yo kuyobora CMI nyuma y'iminsi itatu Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, ahuye na Perezida Kagame ndetse bakagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.

Mbere y'uko izi mpinduka zitangazwa, Kainerugaba ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022, yashyize kuri Twitter ye ifoto iriho ibendera ry'u Rwanda n'irya Uganda ayiherekesha amagambo avuga ko ubumwe bw'ibihugu byombi bufite imizi kuva kera.
Yakomeje ati 'Turi umwe. Imana ihe umugisha ubumwe hagati ya Uganda n'u Rwanda.''

Gen. Muhoozi ubwo yasuraga Perezida Kagame
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, aheruka gutangaza ko icyizere ku izahuka ry'umubano na Uganda wari umaze imyaka itanu urimo agatotsi kigeze kuri 60%.

Yagize ati 'Ni ukuvuga ngo niba Perezida wa Uganda atumye Umuhungu we, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba n'Umujyanama we mu bikorwa bya gisirikare; iyo bigeze aho atuma umuntu nk'uwo kuri Perezida wa Repubulika icyizere abantu bafite cy'uko ibintu bigiye gutungana ntibaba bibeshye.'

Iby'ikizere ntibyatinze kwigaragaza dore ko nyuma y'iminsi micye Uru ruzinduko rubaye ndetse nizi mpinduka zikomeye muri CMI ya Uganda, Leta y'U Rwanda binyuze Mu itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'

Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti 'Guverinoma y'u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y'u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.'

Iyi nkuru yakiranywe nayombi yaba kuruhande rw'U Rwanda ndetse na Uganda, gusa ibitangazamakuru by'Ikampala byo bikandika ko abaturage b'u Rwanda aribo bishimye muburyo budasanzwe ifungurwa ry'uyu Mupaka. Munkuru ya Chimpreports yo kuwa 5 Gashyantare 2022, ifite umutwe ugira uti "Inkuru icukumbuye: Kuki Kagame yemeye kongera gufungura Umupaka"

muri iyi nkuru havugwamo byinshi byagiye biranga umubano w'ibihugu byombi mubihe bitandukanye, bagera aho kongera gufungura umupaka bakavuga ko byari ibirori kubanyarwanda bitandukanye ni Bugande. iti"Ijambo kongera gufungura Umupaka, Ibyishimo bidasanzwe i Kigali"

Iyi nkuru ikomeza igira iti"Amashusho yiriwe acicikana kumbuga nkoranyambaga agaragaza ibyishimo bidasanzwe by'Abanyarwanda, Amatike ibihumbi ya bisi yaguzwe y'Abanyarwanda bashaka kuza muri Uganda, ariko nyuma babwirwa ko batagomba kwambuka"

Kurundi ruhande kandi, guverinoma y'u Rwanda yo yatangaje ko impamvu uyu mupaka uwafunguwe ariko abaturage bakangirwa kwambuka, aruko hakiri gushakirwa uburyo burambye bwo gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, ndetse ibihugu byombi biciye mu nzego z'Ubuzima zikaba ziri gukorera hamwe ngo harebwe icyakorwa.

Ubwo yakiraga indahiro z'Abayobozi bashya, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, yagarytse kumubano w'Ibihugu byombi ndetse nimpamvu umupaka utafunguwe nkuko benshi bari babyioteze. Ati"Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca."

Yongeyeho ko "Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho

Perezida Kagame yatanze ikizere cy'Umubano mwiza w'Ibihugu byombi
Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.

Ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu, mu karere, kandi ko ruyifuriza na buri wese.

Ati 'Ntawe twifuriza umutekano muke, nta n'uwo twifuriza amahoro make ariko utwifurije intambara nawe turayirwana. Ibyo nta kibazo rwose, dufite abanyamwuga babikora uko bikwiriye. Haba hano haba n'ahandi.'

Yongeyeho kandi ko u Rwanda ari igihugu gito, 'aho umuriro uturutse' ariho ruwusanga' kuko nta mwanya uhari imbere wo kurwaniramo.

Nyuma y'Amasaha macye Umukuru w'igihugu atanze iyi mbwirwaruhame, Perezida Museveni yahise akora impinduka zikomeye mu Ngabo ziki gihugu aho Gen. Abel Kandiho wari waroherejwe muri Sudan Yepfo yahise ahabwa umwanya wo hejuru mu Gipolice cya Uganda asimbura Major Jack Bakasumba mugihe uyu Bakasumba ariwe waje koherezwa muri Sudan Yepfo.

Kuki Gen. Kandiho yagumishijwe i Bugande ?

Kugumisha Gen. Kandiho muri Uganda, ndetse mu mwanya wo hejuru mu Gipolice kiki gihugu, bimuha ububasha busesuye mubijyanye n'Umutekano wiki gihugu ndetse akaba afite nubushobozi bwo kuba yatanga amabwiriza murwego rw'Ubutasi yahoze ayobora.

Ikindi ni uko Kandiho iyo yoherezwa muri Sudan Yepfo, kandi iki gihugu ibibazo by'Umutekano bitaragabanuka kurugero rushimishije byashoboraga kumugiraho ingaruka. iki kandi ibinyamakuru by'Ikampala bikavuga ko muri Sudani Yepfo hakiri abasirikare b'U Rwanda. ibi ngo bikaba ari bimwe mubyo Museveni yasesenguye mbere yo guhagarika Gen. Kandiho kujya muri Sudan Yepfo.

Hari kandi amakuru avuga ko Uyu musirikare raporo nyinshi zamushyize mu majwi kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano biri mu rwego rw'ubukungu.Gen Maj Kandiho ni umwe mu bantu 15 bo mu bihugu bitatu bafatiwe ibihano na Amerika, aho imitungo ye yose iri muri iki gihugu yafatiriwe kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana na we ubucuruzi. Iyo aramuka yoherejwe muri kiriya Gihugu byashobokaga ko yari gutabwa muri yombi.

Gen. Abel Kandiho Yari muntu ki muri CMI ?

Maj Gen Abel Kandiho yahawe inshingano zo kuyobora CMI mu 2017. Ubusanzwe Urwego rw'Iperereza mu Gisirikare rurakomeye cyane ku buryo rukunze kuyoborwa n'abantu bafite ubushobozi runaka burenze ubw'ubutasi cyangwa igisirikare, ahubwo ugasanga baranaminuje mu ngeri zitandukanye.

Kuri Kandiho siko byari bimeze kuko yagarukiye mu mashuri abanza gusa, ndetse amakuru akavuga ko ibikorwa birimo nko gusobanura za raporo zitandukanye no kwisobanura imbere y'Inteko Ishinga Amategeko atashoboraga kubyitabira, ahubwo yoherezaga abamwungirije.

Kandiho yahawe izi nshingano kuko yari yizewe na Perezida Museveni wamurangiwe na Salim Saleh, bose bakamukundira uburyo ari umuntu wari witeguye gukora buri kimwe cyose ategetswe, akabikora uko yabitegetswe kandi atagenzuye ingaruka zabyo.

Bitewe n'uko umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda washoboraga kwamaganwa n'abandi bayobozi bashyira mu gaciro, byatumye Museveni ashyiraho Kandiho yizeye ko atazigera azuyaza mu kubahiriza amategeko ahawe.

CMI ya Kandiho yari afite inshingano zo guhuza ibikorwa by'Abarwanya Leta y'u Rwanda, kubafasha kubona abarwanyi, guhuza abayobozi b'imitwe ihuriye muri uwo mugambi ndetse n'ibindi bijyanye na byo. Museveni kandi yari amwizeyeho ko azakoresha ubugome azwiho kuva mu bwana bwe, mu bikorwa birimo guhohotera Abanyarwanda.

Iyi myiteguro yose yaje kuvamo ibitero byagabwe mu Rwanda mu 2018 na 2019, icyo u Rwanda rwafashe nko kurenga umurongo utukura, ruhitamo kureka politiki yo kugira ibanga ibibazo biri mu mubano warwo na Uganda, runafata icyemezo cyo gufunga umupaka warwo n'icyo gihugu ndetse rugira inama Abanyarwanda yo guhagarika ingendo bakorera muri Uganda.

Gen. Kandiho Abel yahawe Umwanya mushya



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/gen-abel-kandiho-ihwa-mumubano-w-u-rwanda-na-uganda-agumye-i-bugande-amaherezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)