General Muhoozi agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni yavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda mu biganiro byo Kugarura umubano hagati y'ibihugu byombi.

Ni ubutumwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uyoboye ingabo zirwanira ku butaka yanyujije kuri Twitter ikurikirwa n'abasaga ibihumbi 500, kuri uyu wa mbere tariki 28 Gashyantare 2022.

Generali Muhoozi yanditse kuri Twitter ati 'Nyuma yo kuganira umwanya munini na data wacu perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,twemeranijwe ko ngomba kugaruka I Kigali mu minsi iri imbere tugakemura ibikibangamiye imigenderanire y'ibihugu byacu, n ukuvuga Uganda n'u Rwanda'

Tariki 22 Mutarama 2022, nibwo Gen Muhoozi Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw'umunsi umwe.

Ubwo yageraga i Kigali, Gen. Kainerugaba yakiriwe n'umuyobozi ushinzwe Ububanyi n'amahanga muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, hamwe n'abandi bayobozi mu Ngabo z'u Rwanda, barimo Brigadier General Willy Rwagasana uri mu bashinzwe umutekano w'abayobozi bakuru b'igihugu, na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda.

Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame bigamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byatanze umusaruro kuko nyuma yaho u Rwanda rwatangaje ko rufunguye umupaka waruhuzaga na Uganda wa Gatuna kandi uyu niwo mupaka wakoreshwaga cyane.

After a long discussion with my uncle, President Kagame, this morning we have agreed that I return to Kigali in the coming days to sort out all outstanding issues between Uganda and Rwanda. pic.twitter.com/99eFIB8ax4

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 28, 2022

The post General Muhoozi agiye kugaruka mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/02/28/general-muhoozi-kainerugaba-agiye-kugaruka-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=general-muhoozi-kainerugaba-agiye-kugaruka-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)