- Amatungo bahawe ngo aje akenewe kuko azabafasha kubona ifumbire n'amafaranga
Ni amatungo agizwe n'ihene 100 hamwe n'ingurube 200, yagenewe abaturage bo mu mirenge 10 yo mu Karere ka Gicumbi, mu muhango wabereye mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022.
Ni muri gahunda y'ibikorwa bisanzwe bikorwa na BK, byo gufasha abaturage batishoboye bikubiye mu nkingi eshatu zirimo kubungabunga ibidukikije, uburezi hamwe no guhanga udushya, ariko bikaba bishobora kwiyongeraho n'ibindi birimo ubuzima, mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza ndetse no kwiteza imbere.
Ibyo bikorwa bikaba bitegurirwa ingengo y'imari ingana na 1% by'urwunguko Banki ya Kigali iba yagize mu gihe cy'umwaka, aho kuri ubu abaturage bahawe amatungo afite agaciro kangana na miliyoni 15.
Aloys Nshimiyimana ufite ubumuga bwo kutabona atuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba, avuga ko yagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19, kuko cyatumye ntacyo asigarana.
Ati 'Ibyo twari dufite twarabiriye ibindi biratesekara kubera kutabikora bitewe na corona, aho yagabanukiye baratwibutse baduhaye amatungo. Ndumva azadufasha mu buzima tukabasha kubaho neza, kuko bizamfasha kubona ifumbire yo kuzajya mpingisha imboga, kandi azororoka nzajye ngurisha nk'ibyana biyavutseho, mbashe kugura umwenda wo kwambara no kuguramo icyo kurya'.
Akomeza agira ati 'Nabyakiriye neza kubera y'uko abafite ubumuga cyera ntabwo twigeze tugerwaho n'ibintu nk'ibi, kuba rero muri iki cyerekezo tugezemo batwibuka natwe nk'abantu bafite ubumuga, bakabasha kuduha aya matungo. Ni igikorwa cyiza cyane twishimiye'.
Dominique Bizimana, umuyobozi w'ihuriro ry'imiryango nyarwanda y'abafite ubumuga (NUDOR), avuga ko bashimishijwe n'ubufatanye bwatangiye hagati yabo na BK.
Ati 'Ni igikorwa cyadushimishije kubera y'uko abantu bafite ubumuga, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 bahuye n'ibibazo, uwari ufite umutungo, umurimo yakoraga, usanga imibereho yarasubiye inyuma. Kubona BK baza koroza abaturage, umuntu afite itungo yarifata neza rigatuma ashobora kwiteza imbere'.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, Emmanuel Nkusi Batanage, avuga ko bishimiye gutanga umusanzu ku baturage b'u Rwanda, by'umwihariko abagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19.
Ati 'Twemera ko abafite ubumuga bagizweho ingaruka n'icyorezo kurusha abandi, bityo bakeneye no kwitabwaho kurusha abandi, byose bikaba bijyanye n'ubumuga bafite, bigatuma barushaho kwibasirwa n'ingaruka ziterwa no kutagera uko bikwiye kuri serivisi z'ubuzima cyangwa ibindi bakenera bijyanye n'imari. Twizeye ko bazita ku ngurube n'ihene bahawe, kuko bizagirira akamaro imiryango yabo ndetse n'abandi bafite ubumuga'.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Parfaite Uwera, avuga ko bishimiye iterambere ry'abafite ubumuga mu karere.
Ati 'Abafite ubumuga ni Abanyarwanda nk'abandi, bakwiriye gutezwa imbere, cyane cyane ko bafite ubumuga ariko nanone bikabafasha nabo kwiyumvamo cya cyizere cy'uko koko na bo bashoboye nk'abandi Banyarwanda. Bituma bashobora kwiteza imbere bakagira icyo bakora, ubuzima bugahinduka'.
Mu Karere ka Gicumbi habarirwa abafite ubumuga 4,745 babarizwa mu mirenge 21, imibare iheruka y'ibarura ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2002 yerekana ko abafite ubumuga mu Rwanda basaga gato ibihumbi 540, ariko uyu mubare ushobora kuba urenga kuko hari ibyiciro byirengagijwe, hakaba hategerejwe imibare nyayo izaturuka mu ibarura rizaba muri uyu mwaka.