Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, itsinda ry'abafana ba Arsenal mu Rwanda rya RAFC,ryahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Gicumbi ku Mulindi, ahari ingoro y'amateka yo kubohora igihugu, bajyanywe no gushira amatsiko ku byo basomaga, bumvaga cyangwa barebaga kuri za Televiziyo bijyanye n'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu.
Aba bafana bari bafite amatsiko menshi yo kwihera ijisho byinshi biri muri iyi ngoro byagize uruhare rukomeye kugira ngo igihugu kibe kigeze aho kiri magingo aya, harimo gusobanurirwa amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu, Indaki zakoreshejwe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, inzu yabagamo n'ibindi.
Ibyo byose abafana ba Arsenal babyeretswe ndetse banatemberezwa mu nzu Perezida Kagame yabagamo mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu.
Nyuma y'aho,aba bafana ba Arsenal bahise berekeza mu mukino wa gicuti wo kwishyura bahuyemo n'ikipe ya Mulindi FC yingajemo abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu, nyuma yaho umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yari yaguye miswi 2-2.
Uyu mukino wo kwishyura wabereye mu karere ka Gicumbi ku Mulindi, wari unogeye ijisho ku mpande zombi zari zitabaje amazina akomeye.
Ikipe ya Mulindi yari yiganjemo abasirikare babohoye igihugu, yari irimo kandi Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi ukomeye w'ikipe y'igihugu Amavubi, mu gihe ikipe y'abafana ba Arsenal yarimo Olivier Karekezi wabaye kapiteni w'Amavubi igihe kirekire na Nshuti Idesbard wakinnye mu makipe akomeye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mukino warangiye ikipe y'abafana ba Arsenal itsinze Mulindi FC ibitego 2-0, byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy'umukino.
Nyuma y'uyu mukino,hakurikiyeho ubusabane n'abaturage b'akarere ka Gicumbi, aho bwasize abarenga 1000 batangiwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).