Gisagara: Ibiza byishe abantu babiri bisenya n'inzu 299 mu mezi arindwi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Gashyantare 2022 ubwo Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayisire Marie Solange, yasuraga ako karere muri gahunda yo kureba uko ibiza byibasiye abaturage n'icyakorwa ngo bijye bikumirwa hakiri kare.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwagaragaje ko kuva muri Nyakanga 2021, ibiza byishe abantu babiri barimo uwatwawe n'uruzi mu Ugushyingo 2021 n'uwakubiswe n'inkuba muri Mutarama 2022.

Byasenye inzu 299 zirimo ebyiri zasenyutse muri Kanama, icyenda muri Nzeri, mu Ukwakira hasenyuka 14, mu Ugushyingo hasenyuka 224 n'izindi 50 zasenywe n'imvura muri Mutarama 2022.

Umukozi w'Akarere ka Gisagara ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Hakizimana François, yagagaraje ko ibiza byangije n'imyaka y'abaturage ihinze mu mirima.

Ati 'Imyaka yangiritse kugeza uyu munsi tubara hegitali 539 cyane cyane umuceri n'ibigori. Tukaba dusabira inkunga ba ntahonikora bahuye n'iki kibazo ku buryo igihe bazahura n'ikibazo cy'ibiribwa twazabasha kubagoboka.'

Ibiza kandi byishe amatungo icyenda harimo inka eshanu, ingurube ndetse n'ihene.
Minisitiri Kayisire yagiriye inama abayobozi b'inzego z'ibanze yo gufasha abaturage gukumira ibiza mbere y'uko bibibasira kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubatabara igihe bahuye n'ikibazo.

Ati 'Imicungire y'ibiza irimo kwirinda no gushakisha ibyo twakora kugira ngo tugabanye ingaruka ziterwa n'ibiza mu bikorwa twakora byo kwirinda. Iyo byanze nanone ubutabazi ni ngombwa, tugomba guteganya n'uburyo twakora ubutabazi.'

Yakomeje agira ati 'Ubutabazi burimo kumenya aho abaturage bari bashobora guhura n'ibyo biza tugakumira icyatwara ubuzima bw'abantu ariko n'ibigenda byangirika mu bikorwa remezo, mu mitungo y'abaturage, mu mirima kuko hari n'ibyangiritse mu buhinzi. Biradusaba ingufu no gukorana kugira ngo tumenye ibibazo bihari tubishakire ibisubizo birambye.'

Yibukije ko hari ibishobora gukorwa mu muganda nko gusibura imigende y'amazi, kuzirika ibisenge by'inzu no guca imiyoboro y'amazi no kubaka inzu zikomeye zifite umusingi n'uburyo bwo gufata amazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bagendeye ku nama bagiriwe bagiye kurushaho gufatanya n'abaturage gukumira ibiza.

Ati 'Tugiye gushyira imbaraga cyane mu gukumira kuruta gutabara kuko iyo wakumiriye cyane hangirika bike, ni yo nama twungutse ikomeye cyane. Tugiye kurushaho kongera umubare w'ibiti dutera kandi tubitoze n'abaturage bacu bajye babyikorera badategereje ko Leta iza kubihaterera.'

Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe ko igihe cyose bahuye n'abaturage mu byo baganira bagomba kujya babibutsa uko bakwirinda ibiza kuko iyo byibagiranye batungurwa nabyo.

Minisitiri Kayisire Marie Solange yagiriye inama abayobozi b'inzego z'ibanze gufasha abaturage gukumira ibiza mbere y'uko bibibasira kandi hagashyirwaho uburyo bwo kubatabara igihe bahuye n'ikibazo
Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ngamba zikwiriye gufatwa mu guhashya ibiza

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ibiza-byishe-abantu-babiri-bisenya-n-inzu-299-mu-mezi-arindwi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)