Gisagara: Imiryango isaga ibihumbi 30 imaze guhabwa inkunga yo kwikenura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yasuye imwe muri iyo miryango yo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022 areba uko imibereho y'abayigize yahindutse.

Iyo miryango ihabwa amafaranga mu mushinga witwa 'Give Directly' yazanywe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Watangiriye mu Murenge wa Mugombwa mu mpera z'umwaka wa 2019 ukomereza mu Murenge wa Kansi, Kibilizi, Muganza na Mukindo.

Batanga amafaranga urugo ku rundi aho rumwe ruhabwa 806.700 Frw akaba amaze guhabwa ingo zisaga ibihumbi 30 muri iyo mirenge itanu kandi birakomeje. Asaga miliyari 22 Frw ni yo amaze gutangwa kuri abo bagenerwabikorwa mu Karere ka Gisagara.

Umukecuru witwa Nyiramana Anastasie w'imyaka 74 wo mu Murenge wa Kansi avuga ko nyuma yo guhabwa ayo mafaranga, ubuzima bwe bwahindutse kuko yaruhutse umuruho wo guca inshuro.

Ati 'Nubatsemo inzu yo kubamo kuko nabagaho nshumbika nubakamo n'igikoni ndetse nguramo n'inyana n'ihene abyiri none zarabyaye. Ubu numva mbayeho neza kandi ndishimye kuko mbona ifumbire kandi n'umwuzukuru wanjye akabona ibikoresho by'ishuri. Ikinshimisha cyane ni uko naruhutse guca inshuro.'

Undi wahawe ayo mafaranga ni Uzabakiriho Pascasie, na we yishimira ko yavuguruye inzu yo kubamo ndetse ayoboka n'ubucuruzi.

Ati 'Twavuguruye inzu yo kubamo kugira ngo tube heza, tuguramo n'umurima wo guhinga w'ibihumbi 200 Frw, asigaye tuyaranguramo ubuconsho kugira ngo dutangire ubucuruzi.'

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bavuga ko iyo bamaze kubona iyo nkunga bakora ibikorwa birimo kubaka cyangwa kuvuguruza inzu batuyemo; kugura ubutaka n'amatungo mu rwego rwo kwizigamira; gukemura ibibazo by'ibanze mu buzima; gutangira imishinga mito iciriritse n'ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ingabire Assoumpta, yashimye ko imibereho yabo ikomeje guhinduka abasaba kutazasubira inyuma.

Ati 'Iyo urebye mu bipimo uko byahoze mu myaka itanu ishize harimo impinduka ikomeye urabona ko abaturage ubuzima bwabo bwazamutse, abubatse inzu, abaguze amatungo magufi n'inka, mituweli 100% n'ibindi.'

Yashimye ko abana biga kandi imiryango yose ikaba yitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo nta muntu n'umwe ushobora kurembera mu rugo igihe yarwaye.

Yavuze ko ibikorwa by'abafatanyabikorwa biza byunganira ibya Leta kuko hari ingengo y'imari igenewe guteza imbere imibereho y'abaturage.

Ati 'Turimo kugerageza ikintu cyo kuvuga ngo umuturage umuhaye amafaranga ashobora kuvayo, kugira ngo turebe ko niba ari ubwo buryo bushobora kuzamura abantu tuzabukoreshe ahantu hose. Abaturage turabasaba ko ayo mafaranga bayabyaza umusaruro ntibumve ko ari ikintu cy'ubuntu.'

Amafaranga atangwa muri 'Give Directly' ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene, uyahawe abanza kugira imihigo asinya kugira ngo agaragaze ko agiye kwiteza imbere.

Ingabire yavuze ko bahereye mu Karere ka Gisagara kuko mu myaka yatambutse ibipimo byinshi byaragazaga ko kari inyuma.

Ati 'Mu bukene bukabije bari hejuru ya 50% wareba mu bana bagwingiye bari hejuru ya 40%. Ibipimo byabo byose byari hasi urebye ni na yo mpamvu Leta yavuze ngo reka turebe ko dufasha kariya karere kaveyo, byibuze kiteze imbere kagere aho utundi turere tugeze.'

Yijeje ko nibarangiza gutanga iyo nkunga mu Karere ka Gisagara bazakomereza no mu tundi turere.

Ingabire yasuye imwe muri iyo miryango yo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022 areba uko imibereho y'abayigize yahindutse
Ingabire ari kumwe n'abandi bayobozi batembereye mu Murenge wa Kansi bareba uko abahwe inkunga babayeho
Nyiramana Anastasie w'imyaka 74 wo mu Murenge wa Kansi yagaragaje ko inkunga yahawe yamufashije kuva mu buzima bubi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimye impinduka zatangiye kuba ku mibereho y'imiryango isaga ibihumbi 30 yo mu Karere ka Gisagara
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga yasobanuye ko inkunga abaturage batewe yabafashije kuva mu bukene

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-isagaga-ibihumbi-30-imaze-guhabwa-inkunga-yo-kwikenura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)