Minisitiri Mbabazi yasuye urwo rubyiruko ubwo yari mu Karere ka Gisagara ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022.
'Yego Center', ni ikigo cyashinzwe mu 2016 kikaba cyigisha imyuga irimo ubudozi, kuboha, gukora inkweto n'ibindi by'ubukorikori birimo gukora imitako. Kuva cyashingwa kimaze kwigisha urubyiruko 1234, kuri ubu cyigamo abagera ku 100.
Murwanashyaka John wigisha gukora inkweto muri icyo kigo kuva mu 2106 yasobanuye ko umuntu urangije kwiga adahabwa inyemezabumenyi itangwa na Rwanda TVET Board (RTB) bigatuma batabasha kugirirwa icyizere ku isoko ry'umurimo.
Ati 'Kudahabwa iyo nyemezabumenyi bituma batemererwa kugana ikigega cy'ingwate, BDF kugira ngo kibafashe kubona inguzanyo y'ibihumbi 500 Frw ahabwa abize imyuga. Ikindi ni uko batakirwa neza ku isoko ry'umurimo nk'abandi bahabwa inyemezabumenyi ya Rwanda TVET Board yahoze ari WDA.'
Yakomeje asobanura ko hari abo yigishije bagombye kuba bari kubyaza umusaruro ubwo bumenyi ariko bakaba barabuze uko babikora kubera ko babuze ibikoresho.
Ati 'Numva ibi bigo bazabifasha ababyigamo bakajya bahabwa inyemezabumenyi za Rwanda TVET Board kuko izo babaha ziba zasinyweho n'umuyobozi w'akarere kandi ntabwo zihabwa agaciro.'
Minisitiri Mbabazi yabijeje ko icyo kibazo agiye kugikurikirana kugira ngo gikemurwe.
Ati 'Tuzabikurikirana ngira ngo si hano honyine ni ahantu hatandukanye; twari tumaze igihe tuganira na WDA icyo gihe, ubu yabaye ikindi kigo ariko nta kibazo bakomerejeho, tuzongera tuganire na bo twumve aho bigeze kugira ngo na bo bajye baza bareba niba iyo nyemezabumenyi ikwiriye kuko na yo ibaha amahirwe yo kubona ibikoresho muri BDF.'
Abiga muri Yego Center bamaramo igihe cy'amezi atandatu bagasezererwa hakakirwa abandi.