Urwego rw'Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ruratangaza ko rugiye gukaza ingamba zo kurinda umutekano w'inka z'abaturage zororewe mu nzuri zegeranye na pariki ya Gishwati-Mukura kugira ngo ikibazo cy'inyamaswa zikunze kwica izo nka zivuye muri iyi pariki gikemuke.
Ni ikibazo kimaze iminsi gihangayikishije abantu benshi ariko cyane cyane aborozi. Barimo Rutabingwa Jean Marie Vianney uvuga ko izo nyamaswa zimaze kumwicira inka 3 n'intama nyinshi. Nzimurinfa Joseph we izo nyamaswa zamwiciye inka 5.
Aba ntibemeranywa na RDB ivuga ko inka zabo zishobora kuba zicwa n'imondo,impyisi,imbwebwe cyanhqa imbwa z'ibihomora,aborozi bakavuga ko izi nyamaswa ingano yazo itatuma zibasha inka.
Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa mu mpeshyi ya 2020. Kuva icyo gihe kugeza ubu inka zisaga 100 cyane cyane inyana zimaze amezi 8 zivutse ndetse n'imitavu itarayagezaho zimaze kwicwa n'izo nyamaswa.
Aborozi muri iyi minsi bari babaye nk'abirwanaho bamwe batangira kubaka ibiraro by'inyana, banabuza abashumba gusiga inka mu nzuri bakitahira, ahubwo babasaba kujya bagumana na zo.
Ibi ngo byasaga n'ibyacogoje ubukana bw'ikibazo.
Inzuri zikikije Pariki y'Igihugu ya Gishwati-Mukura ngo zizitiye mu buryo bworoheje cyane. Inyana zo nta biraro zigira kuko ziba zigandagaje hirya no hino mu nzuri.
Abashumba na bo ngo bakunze kwigendera bagasiga izo nka nta burinzi zifite, rimwe na rimwe bakanasiga baziritse inyana, bigatuma iyo izo nyamaswa zije zica inyana nyinshi.
Hari hamaze iminsi hakorwa ubushakashatsi bugamije ahanini kumenya izo nyamaswa nyirizina zamaze inka z'abaturage. Cyakora Mutanhana Eugène impuguke mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima muri RDB atangaza ko amashusho yafashwe n'ibyuma byabo biri hirya no hino muri pariki agaragaza ko nta nyamaswa y'inkazi iri muri pariki ya Gishwati-Mukura. Bityo ngo ikibazo gihari nka 90% cyakemurwa n'uburinzi bw'amatungo ari na bwo bugiye kongerwa mo imbaraga nyinshi muri ubu buryo.
Muri rusange inyamaswa nyirizina yica ziriya nka ntiyamenyekanye. Inzego zose zirebwa n'ikibazo ziyemeje gukomeza ubushakashatsi kugira ngo imenyekane. Kuva iki kibazo cyatangira kuvugwa, ibibazo 196 ni byo RDB yakiriye bikaba byiganje mo iby'inka zishwe, utibagiwe n'ihene n'intama.
RBA
The post Gishwati-Mukura: Inka zisaga 100 zimaze kwicwa n'inyamaswa mu myaka ibiri appeared first on IRIBA NEWS.