Gufasha abaturage kwiteza imbere, ni uburyo bwo gukumira ibyaha - ACP Ruyenzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
ACP Ruyenzi yashimye ibikorwa bagezeho, aha bacuruza ibikomoka mu Kivu
ACP Ruyenzi yashimye ibikorwa bagezeho, aha bacuruza ibikomoka mu Kivu

Umuyobozi muri Polisi y'u Rwanda ushinzwe ibikorwa bihuza Polisi n'abaturage (Community Policing) Teddy Ruyenzi, avuga ko gufasha abaturage kwiteza imbere ari ugukumira ibyaha.

Agira ati 'Tumaze igihe turi mu bikorwa by'ubufatanye bwa Polisi n'abaturage. Mu kwezi k'Ukubuza, twasuye ibikorwa byinshi bitandukanye twakoze dufatanyije n'abaturage bavuye mu byaha bakishyira hamwe, batangira ibikorwa byo kwiteza imbere. Hari abo twubakiye inzu, twahaye amashanyarazi, ariko ibyo dukorera i Rubavu byo bifite umwihariko.'

ACP Ruyenzi avuga ko mu Karere ka Rubavu batangiye ibikorwa byo gufasha abaturage, kureka ibyaha ahubwo bakajya mu bikorwa bibateza imbere binyuze mu kwishyira hamwe.

Agira ati 'Rubavu amakoperative atandatu ni yo amaze guterwa inkunga kandi mu minsi ya vuba, tuzafasha andi atanu namara kubona ibyangombwa gatozi. Ubu turimo gusura abo twafashije kugira ngo turebe ko ibikorwa batangije bihari, bikora, turushaho kubagira inama kuko dushaka ko biteza imbere.'

Basuye n
Basuye n'aborora ingurube

Yongeraho ko bareba niba bararetse ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka, kuko byinshi byabaga binyuranyije n'amategeko, ndetse bakoragamo n'ibindi byaha.

Ati 'Bakoreragamo ibyaha nko kuzana inzoga zitemewe n'ibiyobyabwenge, hari abafatwaga ku ngufu, ndetse ugasanga hari abatanga akazi kuri Polisi bitari ngombwa. Ariko bavuye muri ibyo bikorwa batangira imishinga ibateza imbere, kandi twifuza ko ibyo bikorwa byo kubafasha bikomeza, kuko hari abatarajya mu makoperative nabo bayagana.'

Akomeza avuga ko imishinga y'iterambere Polisi itera inkunga iyikurikirana, kuko hari imishinga ikorwa yamara kubona amafaranga ikaryama, ariko ikorerwa mu Karere ka Rubavu basuye ngo ikora neza.

Ati 'Iyi ni intangiriro, ubuyobozi bwa Polisi bwabikoze bufatanyije n'ubuyobozi bw'igihugu buba bwatanze umurongo, ni ibikorwa twifuza ko byaguka. Muri Rubavu harimo amakoperative ariko si ko bose bayagiyemo, twifuza ko n'abandi bakwishyirahamwe, bagashyira ubushobozi hamwe bagakora ibikorwa byemewe bibafasha kunguka. Turifuza ko ibi bikorwa biba mu turere twose dukora ku mipaka, kuko abantu bambutsa ibicuruzwa barahari.'

Hari bafashijwe korora inkoko, bishimira ko bavuye mu bucoracora
Hari bafashijwe korora inkoko, bishimira ko bavuye mu bucoracora

Maisha Claudine kimwe n'abandi bagora bakoranaga mu gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bita nko 'gucora', avuga ko ubu aribwo babayeho neza agereranyije n'ibyo bakoraga bambukiranya imipaka.

Ati 'Turashima Polisi yaduteye inkunga tworora inkoko zitera amagi, zimeze neza kandi twizera ko mu minsi iri imbere tuzatangira kunguka, tugatekana tukishyurira abana amashuri ndetse tukishyura ubwisungane mu kwivuza nta kibazo. Mbere ibikorwa byo gucora byagiraga ingaruka nyinshi zirimo kugenda amajoro, kunyura inzira zitemewe, kwamburwa ibicuruza, gufungwa ndetse habaga n'abaraswa, ibyo byose ubu twatandukanye na byo.'

Maisha avuga ko abakora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa byambukiranya umupaka binyuranyije n'amategeko, babivamo bagashaka ibindi bakora.

Ati 'Dushimira Polisi yaduhaye igishoro, dushimira Perezida wazanye imiyoborere myiza yita ku baturage.'

Uretse abashinze Koperative zikora ubworozi bw'inkoko n'ingurube, hari abishyize hamwe bakora ubucuruzi bw'ibikomoka mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko ku munsi bunguka ibihumbi 30 kandi bashoboye gushinga n'andi mashami, mu gihe bagikora akazi ko gucora bahoraga bahanganye na Polisi.

Aborojwe ingurube baremeza ko imbere ari heza
Aborojwe ingurube baremeza ko imbere ari heza

Nyirabasinga Emerance ni umuyobozi wa Koperative, avuga ko bagikora ibikorwa byo kwambutsa ibiciruzwa bahoraga bahanganye na Polisi, naho bayibonye bagahunga ariko ubu bahinduye imyumvire, ndetse Polisi yabaye inshuti yabo.

Ati 'Mbere Polisi yari umwanzi wacu, aho tuyibonye tukayihunga, ariko ubu ni bo bajyanama dufite. Baradusura kandi tubanye neza, twiteza imbere dutekanye kandi tukunguka kuko twafunguye irindi shami.'

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ubu buryo bufasha abaturage kwiteza imbere, bakava mu bikorwa bibashora mu byaha. Bwatangiriye mu Karere ka Rubavu ariko buzakoreshwa mu turere twose dukora ku mipaka, bugafasha abaturage kuva mu bikorwa bibi, ahubwo bakagana inzira yo kwiteza imbere.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gufasha-abaturage-kwiteza-imbere-ni-uburyo-bwo-gukumira-ibyaha-acp-ruyenzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)