- Igikombe cy'Intwari bagitwaye ku rwego rw'Igihugu
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahaye ubutumwa abo banyeshuri bwo gukomeza ubutwari barushaho gukora cyane, kuko nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, urugamba rusigaye ari urwo kwiteza imbere.
Avuga ko igisigaye ari ugushyira umutima ku kazi bakagera ku iterambere, kuko ubutwari bwaharaniwe mbere mu rugamba rwo kubohora Igihugu rutakiriho, ahubwo hariho urugamba rw'iterembere.
Agira ati 'Icya mbere tubasaba ni ukugira ubumwe aho urubyiruko ruri hose, gukunda Igihugu ukanagikorera. Kugira ubupfura nyabwo, no gukora cyane umurirmo unoze, ibyo bikaba bivuze kwiga neza no kubaha ababyeyi.
- Abakinnyi baganirijwe ku kamaro k'ubutwari
Avuga ko kuba ishuri rya E.S. Kigoma ryaratwaye igikombe cy'ubutwari, ari uko bitwaye neza bihesha ishema akarere kose, kandi insinzi ari nziza ku buryo akarere kazakomeza gushyigikira imikino hazirikanwa imvuze z'abakinnyi, aho kazajya kaborohereza mu bikenerwa byibanze.
Agira ati 'Turashaka ko aba babyiruka bacu barushaho gukomera kuko gukina ukanatsinda bitanga ibyishimo ku bantu batandukanye, baba ababyeyi, abayobozi na bagenzi babo, abandi babyiruka babigireho, ubu turidagadura n'abandi barebereho'.
Avuga ko gutsinda neza ari ugutsinda haba amasomo n'ibindi bitandukanye birimo n'imikino, kandi abatsinze bakagira aho bahurira n'abayobozi bakanatangira kwimenyereza izo ntebe z'ubuyobozi.
Umuyobozi wa ES Kigoma akaba na Perezida w'ikipe ya Handball, Masengesho Dominique, avuga ko ikipe yabo imeze neza kandi byose bigaragarira ku musaruro, nk'uko byigaragaje batwara igikombe, kandi mu bushobozi buhari ikigo gikomeza kugerageza.
Avuga icyo gikombe ari ko gaciro ka mbere cyane cyane igihe cyo kwizihiza umunsi w'Intwari, kandi ari isomo ku urubyiruko, kumva ko kugera ku kintu bakoreye ari byo byiza kandi ko gukora ugamije insinzi bituma ukora cyane.
Mudashema Sylvestre utoza ikipe ya ES Kigoma muri Handball, avuga ko gutwara igikombe cy'intwari bituma ababyiruka bongera imbaraga, kandi iyo bashimiwe birushaho kuba byiza, n'abandi bakareberaho.
Avuga ko abakinnyi besnhi ba Handball mu Rwanda bamunyuze mu biganza kuko anamaze igihe atoza ikipe y'Igihuugu, kandi afite intego yo gukomeza kugura ngo Akarere ka Ruhango gakomeze gutanga abakinnyi beza.
- Masengesho avuga ko gutwara Igikombe cy'ubutwari ari ukwereka urubyiruko ko rukwiye guhatana rukagira icyo rwigezaho
Kapineti w'iyo kipe avuga ko kuba bashikirijwe igikombe cy'ubutwari, bivuze ko bakwiye gukomeza guharanira ishema ry'ikigo cyabo bakarushaho guhatana muri byose.
Agira ati 'Ubutwari buva ku guhatana no gukotana, ni ngombwa ko dukomeza gukora cyane tugahatana kuko bigaragara ko twabonye umusaruro wabyo, aho iki gikombe gihuriye n'ubutwari ni uko gukina ari uguhatana n'ubutwari ni uguhatana'.
Asaba ubuyobozi bw'akarere gukomeza kuba hafi y'ikipe ikazagera kure, kuko hari igihe bahura n'imbogamizi mu kubona ibikoresho byo gukinana, n'uburyo bwo kongera imbaraga nk'amafunguro yihariye n'amazi.
Ubuyoboxoi bw'Akarere ka Ruhango bukaba bwizeza abo banyeshuri ko buzababa hafi kugira ngo bazahore batwara ibikombe kandi ubutwari bukomeze kubaranga.