Kuri ubu Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, rwamaze gutangaza ko abafite ababo bafungiye n'abari kugororerwa muri gereza ziri hirya no hino mu gihugu bagiye kongera kwemererwa kubasura.
Ni ibikorwa bizatangira ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, nk'uko byatangajwe n'Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ati 'Gusura abafunzwe n'abari kugororerwa muri za gereza zo mu gihugu byasubukuwe ndetse hari n'amabwiriza yashyizweho agomba kugenga ibyo bikorwa.'
Yakomeje agira ati 'Icyorezo kiracyahari ariko nk'uko n'ibindi bikorwa byagiye bifungurwa, ubwandu bwa Covid-18 bugenda bugabanuka, niyo mpamvu natwe nka RCS twatekereje ko dukwiriye gusubukura igikorwa cyo gusura abantu bakongera bagasura ababo.'
Harasabwa iki ngo wemererwe gusura uwawe?
Nubwo ibikorwa bitandukanye byagiye bifungura imiryango, inzego zishinzwe ubuzima zikomeza kugira abantu inama yo kwirinda kujya ahahurira abantu benshi, guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba n'amazi meza n'isabune.
RCS itangaza ko imyiteguro yakozwe ndetse izo ngamba zose zizubahirizwa kuko hashyizweho ahantu ho gukarabira n'aho abasura bazajya bahurira n'abantu babo bagiye kureba hamaze gutegurwa.
SSP Uwera ati 'N'ahandi hantu hasurirwa [hakira abantu] hagomba kuba hari nibura abantu 75% igikorwa kiberamo, hakaba intera ya metero ebyiri hagati y'usura n'usurwa kandi bambaye neza udupfukamunwa.'
Yakomeje agira ati 'Twarahateguye ndetse n'ahantu bakarabira harateguwe neza hari amazi meza n'isabune n'imiti yo gukaraba mu ntoki. Icya mbere ni ugukomeza kwirinda iki cyorezo, ibikorwa bigakorwa ariko twubahiriza amabwiriza y'inzego zishinzwe ubuzima.'
Amabwiriza mashya agenga ibikorwa byo gusura abafungiye muri za gereza agena ko umuntu umwe ariwe wemerewe kujya gusura ufunzwe. Ni ukuvuga ko bitandukanye n'uko byakorwaga mbere ya Covid-19 aho nk'abagize umuryango bashoboraga kujyana gusura umuntu wabo ufunzwe.
Ugiye gusura abafunzwe asabwa kwandikira 'Email' ubuyobozi bwa Gereza uwo muntu afungiyeho, akamenyesha igihe azagendera no mu gihe habayeho impinduka zituma ahindura gahunda akaba yabimenyesha.
Ku bari muri gereza, uzaba atarakingiwe ntiyemerewe gusurwa ndetse n'abaje gusura basabwa kugaragaza icyemeza ko bakingiwe byuzuye ndetse bipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72.
SSP Uwera yavuze ko n'ubwo ibikorwa byo gukingira byashyizwemo imbaraga ndetse abagera hafi ku 100% bakaba barakingiwe, hari abantu 58 banze kwikingiza Covid-19.
Ati 'Abantu hafi ya bose barakingiwe ariko kubera imyumvire hari abantu 58 banze gukingirwa Covid-19. Dukomeje kubigisha kugira ngo bahindure iyo myuvire bumve ko kwikingiza ari inyungu zabo nk'Abanyarwanda bose muri rusange.
Itangazo rihagarika gusura abafungiye muri za gereza zo mu gihugu ryasohotse ku wa 16 Werurwe 2020, hashize iminsi ibiri umuntu wa mbere urwaye Covid-19 agaragaye mu Rwanda.
SSP Uwera yavuze ko hari harashyizweho nimero ya telefone yifashishwa mu koherereza abafunzwe amafaranga kandi ababishinzwe bakayabagezaho.
Ati 'Mu by'ukuri ubuzima bwakomezaga, byari bimeze neza nta kibazo. Ikindi kandi tuributsa abantu ko icyorezo kigihari, abafite uburyo boherereza abantu babo ayo mafaranga, bakomeze kubikora.'
Kuri ubu kujya gusura ufunzwe, ntabwo byemewe kugira icyo uvana hanze ngo kigere muri gereza [ni ukuvuga ko hemewe kujya kureba umuntu mukabonana, mukaganira].
Hari ibindi bitemewe birimo ibikoresho byateza umutekano muke haba ku bafunzwe cyangwa gereza muri rusange birimo telefone, camera, intwaro n'ibindi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza 13 zicumbikiye abantu 81,535.
Mbere ya Covid-19, RCS yakiraga abantu babarirwa hagati y'ibihumbi 10 n'ibihumbi 20 baje gusura abafunzwe, kuri ubu byitezwe ko ku munsi hazajya hakirwa abagera mu bihumbi umunani kuri gereza zose.
Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin