- Abigisha n'abapasitoro bibukijwe ko abatarabyigiye bagiye guhagarikwa
Bwabigarutseho mu nama abakuriye amadini n'amatorero bagiranye tariki ya 4 Gashyantare 2022, yari igamije kurebera hamwe ibyo bakora mu rwego rwo gufasha abayoboke mu iterambere.
Ubundi itegeko rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere, ryasohotse ku itariki ya 31 Kanama 2018.
Icyo gihe amadini n'amatorero yahawe igihe cy'imyaka itanu cyo kuba abigisha mu nsengero kimwe n'abapasitoro batabifitiye impamyabumenyi bazaba baramaze kwiga, kugira ngo babe bujuje ibisabwa bibemerera gukora uwo murimo.
Pasitoro Anicet Kabalisa, umuyobozi w'ihuriro ry'amadini n'amatorero mu Karere ka Huye, avuga ko iri tegeko rivuga ko umwigisha n'umupasitoro bagomba kuba bafite byibura impamyabumenyi ya kaminuza (A0) mu bijyanye n'iyobokamana (theology), cyangwa se bakaba bafite iyo mpamyabumenyi mu bindi ariko bafite na seretifika, igaragaza ko bahuguwe mu by'iyobokamana.
Akomeza agira ati 'Rero twibutsaga uwaba yaracikanywe ko arimo akererwa, kugira ngo igihe ya ngamba izaba ishyizwe mu bikorwa itazamugonga, bigatuma abo ayobora bahazaharira kandi byaraturutse ku kuba atarabaye maso. Kandi ijambo ry'Imana riratubwira ngo iyo umuntu abuze ubwenge, Imana iramureka.'
Pasitoro Frank Murenzi, umuyobozi w'umuryango Come and see Rwanda, ukora ibijyanye no kwigisha ibijyanye n'ivugabutumwa, avuga ko koko byari bikenewe ko abahagarariye amadini n'amatorero basabwa kuba barabyigiye, kuko ngo byashobokaga ko habaho abayobya abayoboke.
Agira ati 'Yaba ari imyigishirize, yaba ari ibyo muri iyi minsi byo kwanga inkingo abantu bavuga ko urukingo rurimo 666, ibyinshi biba bishingiye ku kutamenya bitewe n'uko umuntu yagiye yigishwa.'
Mu rwego rwo kugira uruhare mu gukemura iki kibazo, nk'umuryango wita ku ivugabutumwa, ubu bakorana na Kaminuza yitwa Global University, ku buryo n'abashaka kwiga iby'iyobokamana mu buryo bw'ikoranabuhanga babibafashamo, uko bishoboka bwose.