Huye: Abantu 15 bagwiriwe n'urusengero, babiri bahita bapfa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye saa munani z'amanywa kuri uyu wa Gatandatu.

Kugeza ubu abakomeretse boherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umuturage wabonye iyi mpanuka, yasobanuriye IGIHE ko yatewe n'imvura yari irimo n'umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 bigakubitana n'uko urusengero rwari ruri gusanwa.

Ati 'Mu by'ukuri byaturutse ku mvura nyinshi yaguye irimo n'umuyaga, kandi n'urusengero rwari rukiri gusanwa ariko inkuta zarwo zitazamuwe ngo zigere ku gisenge. Abaturage bari aho hafi bari mu matsinda, babonye imvura iguye bajya kugama mu rusengero.'

Umuyaga waje kuba mwinshi maze unyeganyeza ibyuma bigize igisenge, aho kugira ngo amabati aguruke cyo gihita kigwa.

Uretse abantu babiri bahise bagwa muri iyo mpanuka, abandi bakomeretse bikomeye kuko hari n'amakuru ko muri bo hari uwageze kwa muganga yamaze gushiramo umwuka nubwo bitaremezwa n'inzego bireba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, yirinze kugira byinshi atangaza kuri byo ubwo yavuganaga na IGIHE ku murongo wa telefoni kuko yari akiri gutabara.

Inzego zitandukanye zirimo n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye n'izishinzwe umutekano zageze aho ibi byabereye zihumuriza imiryango yagize ibyago, zisaba abaturage kwihangana.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abantu-15-bagwiriwe-n-urusengero-babiri-bahita-bapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)