Byabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 ubwo babwirwaga ko umugabo bari babwiwe ko yapfuye, bitegura kumushyingura ariko batungurwa no gusanga ari mu Bitaro ari muzima.
Uwo mugabo bivugwa ko yakubiswe icyuma gikata indabo mu mutwe ku wa 1 Gashyantare 2022; uwakimukubise ngo yaritabaraga kuko yasagariwe dore ko anasanzwe afite ubumuga bw'amaguru.
Inzego z'ubugenzacyaha zahise zinjira muri icyo kibazo ushinjwa gukomeretsa arafatwa arafungwa.
Nyuma yaho nibwo umuryango w'uwakubiswe wamenyeshejwe ko yapfuye maze ubuyobozi butegeka ko umuryango yakubitiwemo ari wo ugomba gushaka ibikenewe ngo ashyingurwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa 3 Gashyantare 2022 bafashe imodoka n'isanduku bajya ku bitaro bya Kabutare gufata umurambo kuko imva yo yari yamaze gucukurwa ariko bagezeyo barawubura.
Umwe mu bagiye kuwufata yabwiye IGIHE ko bagiyeyo bafite impapuro z'ubuyobozi bw'Umurenge ariko kwa muganga bashaka umurambo barawubura.
Ati 'Twagezeyo abantu bari mu gahinda ko umuntu wabo yitabye Imana, tugezeyo umurambo barawushaka barawubura, kwa muganga bakomeza gushakisha baza gusanga umuntu ari muzima ari mu cyumba cy'abarwayi ari kwinywera igikoma.'
Yakomeje avuga ko batunguwe n'ibibaye bamenyesha ubuyobozi bw'umurenge kuko ari bwo bwabahaye ibaruwa igaragaza ko yapfuye kandi bafite n'indi baruwa y'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ibigaragaza.
Ati 'Twabibwiye umurenge ndetse dufata na ya sanduku tuyijyanayo baratubwira ngo tuyisubize aho yaguzwe. Imva yo twayishyizemo umutumba dusubizamo itaka.'
Kuri ubu uwo mugabo yamaze kuva mu bitaro ari mu rugo kandi ari koroherwa naho umusore ukurikiranyweho kumukubita icyuma mu mutwe aracyari mu maboko y'ubugenacyaha.