Ibibuga amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, Kiyovu … ashobora kuzajya yakiriraho imikino yayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko guhera mu kwezi gutaha Stade Regional izatangira kuvugururwa, amakipe yahakiriraga agomba guhita ashaka ahandi azajya yakirira imikino yayo mu rwego rwo gukomeza gukina shampiyona.

Stade Regional igiye kongera gufungwa nta kipe izongera kuhakinira kuko mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2022 izongera kuvugururwa hasozwa ibyo CAF na FIFA bayisabye.

Muri Mata 2021 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade u Rwanda rufite itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga aho bayisabye kuvugurura Stade ya Kigali (Stade Regional).

Icyo gihe Stade yahise ifungwa ndetse amakipe yakiriraga kuri iyi Stade amwe ajya i Huye, Muhanga na Bugesera.

Nyuma yo kuvugurura Urwambariro(Dressing Room), Ubwiherero, tapis(yo mu rwambariro), gusiga amarangi, guhindura intebe z'abasimbura(bench), CAF yabahaye uburenganzira bw'agateganyo ariko n'ibisigaye basabwa kuzabikora.

Guhera mu kwezi gutaha, imirimo yo kuvugurura iyi Stade izasubukurwa. Hakaba haburamo ibintu 3, intebe z'abafana bicaraho aho kwicara kuri sima ku buryo hanamenyekana umubare nyirizina iyi Stade yakira, kubaka icyumba cy'itangazamakuru ndetse no kubaka icyumba cyo kuyigenzuriramo (Control Room).

Ni Stade yakoreshwaga n'amakipe 7 yo mu cyiciro cya mbere, ahakirira imikino ndetse amwe anahakorera imyitozo.

Ayo makipe ni; Gorilla FC, Gasogi United, AS Kigali, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Police FC na APR FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC izajya yakirira imikino yayo i Huye nk'uko yabikoze umwaka ushize, Rayon Sports na Gasogi United zizasubira mu Bugesera kuri Stade ya Bugesera, AS Kigali yakiriraga i Muhanga umwaka ushize niho izasubira, Police FC yo amakuru avuga ko izajya i Ngoma ni mu gihe Kiyovu Sports na Gorilla FC zizaguma ku Mumena.

APR FC ishobora gusubira kwakirira i Huye
Kiyovu Sports yo izaguma ku Mumena aho isanzwe ukorera imyitozo
Nta gihindutse Rayon Sports izajya yakirira imikino yayo mu Bugesera
Police FC ishobora kuzajya yakirira kuri Stade ya Ngoma i Burasirazuba
AS Kigali yo izasubira i Muhanga
Gasogi United yo ni mu Bugesera
Gorilla FC yo izajya isangira na Kiyovu Sports ikibuga cya Mumena



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibibuga-amakipe-nka-apr-fc-rayon-sports-police-fc-as-kigali-kiyovu-ashobora-kuzajya-yakiriraho-imikino-yayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)