Ibintu bitatu ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma (ATM) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ikoranabuhanga umunsi ku wundi ritera imbere bitewe n'uburyo abahanga mu gukora gahunda za mudasobwa bahimba byinshi bitworohereza mu kurikoresha bigatuma benshi bariyoboka. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibijyanye na ATM benshi dukunze kwita icyuma. Turarebera hamwe ibintu bitatu ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma bitewe nuko hari ba rusahuriramunduru bitwikira iri koranabuhanga bakiba abakoresha iri terambere.

Icyambere ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma ni ukureba ko akuma kitwa skimmer gahura n'ikarita yawe. ATM Skimmer ni agakoresho kaba mu cyuma (ATM) aho ushyira ikarita aho kaba gakase neza ku buryo ikarita yawe ikwirwamo. Aka kuma niko gashinzwe gusoma amakuru ari ku ikarita yawe mu buryo bwa rukuruzi bukoreshwa muri iri koranabuhanga ry'icyuma cya ATM. Impamvu ugomba kubyitaho ni uko hari ingero za henshi ku Isi byagiye biba abajura bakaba bahindura utwo twuma bakaba babasha gukoresha amakuru yawe bavanye kuri iyo karita bakiba amafaranaga.

Uburyo bwa kabiri aba abjura bakoresha ni ubwo bongeraho akandi kuma kiyongera kuri Skimmer ikoreshwa mu cyuma bisanzwe aho bo bafata umubare w'ibanga wawe kuko uba uri buwushyire kuri ako kuma baba bongeyeho bakaza gukoresha uwo mubare w'ibanga bakwiba.

Ikindi ugomba kwitondera mu gihe ugiye kwinjiza ikarita yawe mu cyuma, ni ukwitegereza neza ko nta twuma dukurura amashusho twaba turi muri kariya kazu karimo icyuma. Ubu buryo nabwo bujya gusa n'ubwa kabiri aho abab bajura icyo baba bagambiriye ari ugufata umubare wawe w'ibanga bakaba bawukoresha biba abakoresha ATM.

Mu gihe ucyetse cyangwa ubonye bumwe muri ubu buryo ba rusahuzi bakoresha biba abakoresha icyi cyuma,usabwe kubimenyesha abashinzwe iyo bank kugira hatabaho ubusambo.



Source : https://yegob.rw/ibintu-bitatu-ugomba-kwitondera-mbere-yo-kwinjiza-ikarita-yawe-mu-cyuma-atm/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)