Iburasirazuba: Abaturage bakanguriwe kujya bagaragaza abayobozi babaha serivisi mbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tatiki ya 10 Gashyantare mu Karere ka Nyagatare ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe imitangire ya serivisi nziza mu Ntara y'Iburasirazuba.

Muri iki Cyumweru ubuyobozi bwose buzagenzura uko serivisi zitangwa hirya no hino mu nzego za Leta, bunakemure bimwe mu bibazo by'abaturage.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko muri iki cyumweru bazanakangurira abaturage uburenganzira bwabo, abayobozi bazagenzura uko serivisi zitangwa hirya no hino yaba ku nzego za Leta n'ahandi.

Ati "Tugiye kwibanda cyane cyane ku kureba ahantu abaturage bakeneye serivisi zihuta uko bikorwa nko mu gutanga ibyangombwa by'ubutaka, gutanga indangamuntu ndetse no mu zindi serivisi zitandukanye."

Yavuze ko hazanakemurwa ibibazo bitandukanye kugira ngo hubakwe umuryango utekanye kandi ushoboye maze asaba abaturage bahabwa serivisi mbi kubivuga.

Ati "Barasabwa kumva neza uburenganzira bwabo bakanabuharanira, ababaha serivisi mbi bakayanga. Hari intego twihaye twese muri iki cyumweru tuzasuzuma turebe niba byarakozwe aho bitakozwe habe hanabaho ibihano n'abayobozi babazwe inshingano zabo."

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi yashimiye ubuyobozi bw'Intara, Uturere n'izindi nzego kuri ubu bukangurambaga ku mitangire ya serivisi bwatangijwe muri iyi Ntara, asaba abaturage kwanga serivisi mbi.

Yagize ati "U Rwanda rwahisemo imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, ibikorwa byose bikorerwa mu nyungu z'umuturage ngo atere imbere ariko umuturage na we afite inshingano zo kugaragaza uko abona ibimukorerwa.'

Ubwo hatangizwaga iki gikorwa hasuwe ahari kubakwa inyubako zo kwaguriramo ikigo Nderabuzima cya Nyagatare nyuma kubera ko aho cyakoreraga hari hato bigatuma gitanga serivisi zitanoze.

Dr Usta Kayitesi we yasabye abaturage kwanga serivisi mbi bakajya bagaragaza abayibaha
Guverineri Gasana yavuze ko abazamenyekana batanga serivisi mbi bazakeburwa
Abayobozi basuye ahari gukorerwa imirimo yo kwagura Ikigo Nderabuzima cya Nyagatare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abaturage-bakanguriwe-kujya-bagaragaza-abayobozi-babaha-serivisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)