Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga umwiherero w'iminsi ibiri w'abagize inama njyanama y'Akarere ka Rwamagana aho bari kuwukorera mu Karere ka Bugesera. Ni umwiherero bazaganiriramo imikorere n'imikoranire, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo n'ingamba zo kwihutisha iterambere.
Uretse abajyanama uyu mwiherero wanitabiriwe na Depite Nyiragwaneza Athanasie, Depite Uwineza Beline, abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, Abayobozi b'amashami y'imirimo mu Karere n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.
Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abitabiriye uyu mwiherero kurushaho gukora cyane no kwagura imitekerereze yatuma Akarere ka Rwamagana n'abagatuye barushaho gutera imbere.
Ati" Kuba umuyobozi mwiza bisaba gukoresha ubwenge cyane kurusha imbaraga z'umubiri, ugatekereza ibiteza imbere abaturage uyoboye. Umuyobozi mwiza yirinda kubeshya cyangwa gutekinika, akayobora mu buryo bugamije iterambere ry'umuturage.'
Yakomeje agira ati "Ibyo dukora byose bigomba kuba bigamije gukura abaturage mu bukene binyuze muri za nkingi eshatu z'imiyoborere y'igihugu cyacu ari zo kuzamura ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kwimakaza imiyoborere myiza. Nk'abayobozi murasabwa ibintu by'ingenzi bibiri, guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda mbere y'ibindi byose, kumvikanisha, kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa politiki nziza u Rwanda rufite."
Guverineri Gasana yakomeje abwira abitabiriye uyu mwiherero ko babishatse bakora amateka bagateza imbere Akarere ka Rwamagana n'abagatuye mu buryo bwihuse.
Ati "Turi mu irushanwa ritagira kibera, mutekereze ngo murakora iki cy'umwihariko cyatuma Rwamagana ivugwa hose. Nk'abayobozi rero, impamvu muri hano ni ukugira ngo mwongere mutekereze, mwongere mwishyire hamwe mushake isura nziza ya Rwamagana hanyuma mwongere muze ku isonga.'
Akarere ka Rwamagana kugeza ubu kavuga ko mu kwesa imihigo y'uyu mwaka kageze kuri 76,4% aho imihigo itareswa na yo ubuyobozi bwizeye ko buzayesa.