Iburengerazuba: Amasambu arenga ibihumbi 390 y'abaturage abaruye kuri Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bibazo bigaragara muri serivise z'ubutaka harimo ikibazo cy'ubutaka bw'abaturage bwanditse kuri Leta, ikibazo cy'ubutaka bwa Leta bwanditse ku baturage n'ikibazo cyo kuba abaturage batinda guhabwa serivise z'ubutaka.

Mu mwaka wa 2009, ubwo hatangiraga gahunda yo kubaruza ubutaka hari abaturage batabaruje ubutaka bwabo. Ubu butaka butabarujwe Leta yabwibarujeho by'agateganyo kugira ngo ba nyirabwo nibahuguka izabubandikeho

Imibare itangwa n'Intara y'Iburengerazuba igaragaza ko muri iyi ntara kuva tariki 31 Ukuboza 2020, amasambu 10182, ariyo amaze kwandikwa kuri ba nyirayo mu gihe andi masambu 396 450 y'abaturage acyanditse kuri Leta.

Abaturage bibarujeho ubutaka bwa Leta, uturere turabegera tukabasaba gusubiza Leta ubwo butaka. Ubutaka 2082 nibwo abaturage bamaze gusubiza Leta, hasigaye 2278 abaturage batarasubiza Leta.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'imicungire y'imikoresheze y'ubutaka Mukamana Espérance, yavuze ko kugira ngo bamenye ahari ubutaka bwa Leta abaturage bibarujeho bifashisha komite z'ubutaka.

Ati "Umuturage hari igihe yandikishaga ubutaka, yaba yadikanyije na Leta akiyongereraho n'aha Leta hamwegereye, ibyo iyo bigaragaye bisaba ko abantu bakora isesengura rihagije bakifashisha komite z'ubutaka ziri ku kagari kuko zifite mu nshingano kwemeza ba nyiri ubutaka kugira ngo hagaragare amakuru nyayo bikosorwe"

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba serivise z'ubutaka zitinda, agasaba uturere tudafite abakozi bashinzwe serivise z'ubutaka kubashaka byihuse izi serivise zitakajya zitangirwa ku gihe.

Habitegeko avuga ko kugeza ubu muri serivise z'ubutaka ariho hagaragara ibibazo byinshi by'abaturage kuko 95% by'ibibazo abaturage bageza ku bayobozi ari ibibazo by'ubutaka.

Mu rwego rwo kwihutisha serivise z'ubutaka Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka giherutse guha ba noteri bigenga uburenganzira bwo gutanga serivise z'ubutaka.

Iki kigo kandi giteganya gushyira serivise z'ubutaka mu ikoranabuhanga, ku buryo muri 2024 umuturage azajya asaba serivise y'ubutaka akayibona bitabaye ngombwa ko hakoreshwa impapuro.

Amasambu asaga ibihumbi 390 mu Burengerazuba yanditswe ku baturage kandi ari aya Leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-amasambu-arenga-ibihumbi-390-y-abaturage-abaruye-kuri-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)