Iburengerazuba: Bihaye umukoro wo gusubiza mu ishuri bwangu abagera ku bihumbi 11 baritaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iki gihembwe iyi ntara yari ifite abana 21.779 batigeze basubira ku ishuri, ubu isigaje 11.198.

Abana bataye ishuri muri iyi ntara bagaragara mu miromo irimo iy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu mirima no mu burobyi bw'isambaza.

Guverineri Habitegeko yagize ati "Twakoze inama n'abayobozi b'uturere twiyemeje ko ku wa Gatanu aba bana bose bagomba kuba bagarutse mu ishuri.'

Guverineri Habitegeko yavuze ako basanze mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo kuba hari ibigo by'amashuri bizamura amafaranga y'ishuri akagora ababyeyi, ababyeyi bakananirwa gutanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, abana babura imyenda y'ishuri n'ibindi.

Ati "Icyaba cyose umwana agomba kujya ku ishuri, ikibazo afite kigashakirwa umuti yicaye mu ishuri. Niba adafite imyenda y'ishuri najyane iyo asanganywe.'

Imibare yo ku itariki 5 Gashyantare 2022, igaragaza ko muri iyi ntara hari abana 11.198 batarasubira ku ishuri. Akarere ka Rutsiro ni ko gafite abana benshi bataye ishuri kuko gafite 3 925 gakurikirwa na Nyamasheke ifite 2 664.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko bihaye igihe gito cyo gusubiza mu ishuri abana baritaye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-bihaye-umukoro-wo-gusubiza-mu-ishuri-bwangu-abagera-ku-bihumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)