Ibyihariye ku bwishingizi bw'ubuzima bwa Prime Insurance bushobora kukuvuza mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cy'ubwishingizi gihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda 2022, aho yazanye ubwishingizi bw'ubuzima bufite umwihariko.

Byavuzwe na Rene Mwizere Ushinzwe Ubwishingizi bw'Ubuvuzi muri Prime Insurance Ltd, yavuze ko bitabiriye Irushanwa rya Tour du Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha ubwishingizi bw'ubuzima iki kigo cyazanye.

Ati 'Twitabiriye irushanwa aho tugenda duhemba umukinnyi ukiri muto, bigendanye na gahunda dufite y'ubwishingizi bwo kwivuza."

Yavuze ko ubu bwishingizi butari busanzwe ku isoko ry'u Rwanda bukagira umwihariko w'uko bureba ibyiciro byose by'abantu.

Ati 'Ubu twe twazanye ubwishingizi ushobora gufata nk'umuntu umwe ndetse umuryango ndetse n'ibigo ntabwo twabyibagiwe. Umuntu ku giti cye urengeje imyaka 18 araza tugasinyana amasezerano. Akarusho ni uko tutagarukira mu Rwanda kuko tukuvuza mu bihugu birimo ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse no hanze yayo nko mu Buhinde no mu Burayi.'

Mwizere yavuze ko Abanyarwanda bishimiye ubu bwishingizi urebye uko babwitabiriye mu mezi abiri ashize. Ubushaka ashobora guhamagara kuri nimero 1320.

Mu zindi serivisi Prime Insurance Ltd yegereje abakiliya bayo harimo no gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha impanuka.

Prime Insurance Ltd ifite serivisi z'ikoranabuhanga rikemura rya rikemura ibibazo bitandukanye kuko ubu ukoze impanuka aho yaba ari hose abimenyekanisha bitamusabye kuhava anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y'impanuka yakoze.

Iyo amaze gukora ibyo, Prime Insurance imuha urupapuro ajyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya 'QR Code' rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.

Ubwishingizi bw'Ubuvuzi bwa Prime Insurance bureba abantu bose, buri mu byiciro bibiri by'ingenzi ari byo Imena na Isonga.

Abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n'amakoperative biri mu yitwa Isonga mu gihe ibigo binini birimo ibya leta n'iby'abikorera bibarizwa mu cyiciro cy'Imena.

Prime Insurance Ltd iri mu bigo biri kujyana na Tour du Rwanda 2022, ikaba ifite serivisi z'ubwishingizi bw'ubuzima bushobora kuvuza umurwayi hanze y'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-bwishingizi-bw-ubuzima-bwa-prime-insurance-bushobora-kukuvuza-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)