Yiswe Zuhura Othman Soud, yabonye izuba kuwa 22 Ukuboza 1993 mu gace ka Zanzibar, bivuze ko afite imyaka ikabakaba 29. Yamamaye mu muziki nka Zuchu, ni umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.
Kuri ubu abarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam, aho afitanye amasezerano na Label ya Wasafi ya Diamond Platnumz. Mu cyumweru kimwe atangiye afunguye konti kuri Youtube, yahise ashyikirizwa igihembo cy'umulinga w'ifeza nyuma y'uko yahise yuzuza abifuza kumukurikira bya buri munsi (subscribers) barenga ibihumbi 100.
Niwe muhanzikazi muri Afurika y'Uburengerazuba wabashije guca aka gahigo mu gihe cy'icyumweru kimwe, na none kandi yahise aca akandi gahigo ko kuzuza aba 'subscribers' bangana na miliyoni 1 mu gihe cy'amezi 11.
Mu mwaka wa 2020, yahawe igihembo mu bizwi nka AFRIMMA nk'umuhanzi uri kuzamuka mu buryo budasanzwe mu gihe gito. Zuchu si we muhanzi mu muryango wabo wenyine kuko ari umukobwa w'umuhanzikazi nawe w'icyamamare, ukomoka mu bwoko bw'abanyakenya ba Taarab, Khadija Kopa.
Zuchu yatangiye kuririmba akiri muto aho yakoranye indirimbo na nyina, Khadija Kopa yitwa Mauzauza kuri EP ye yise 'I am Zuchu' mu ntangiriro z'umuziki wa Zuchu mu buryo bwo kwigaragaza ku rubyiniro, hari mu mwaka wa 2015 mu biroriro byiswe TECNO OWN THE STAGE byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria Lagos.
Mu buryo ariko bwemewe, yatangiye gukora umuziki kinyamwuga muri Mata 2020. Kugeza ubu, afite EP imwe iriho indirimbo 7. Afitanye indirimbo n'abahanzi b'ibikomerezwa barimo Diamond Platnumz, Joe Boy, Mbosso, nyina Khadija Kop na Rayvanny.
Zuchu amaze iminsi avugwa mu rukundo na Diamond Platnumz
Zuchu akimara gufungura konti ye kuri Youtube mu cyumweru kimwe yari amaze guhabwa igihembo cy'ifezaÂ
Zuchu na nyina Khadija