Ibyitezwe ku ruganda rw'imiti ikomoka ku bimera rugiye kubakwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022 ubwo yari aherekejwe na Dr Francis Habumugisha uyobora Bold Regains International, isanzwe icuruza imiti ikorerwa mu Kigo Life Care Phyto Labs-India cyashinzwe n'uwo Muhinde.

Nyuma yo kwerekwa ibikoresho byo muri Laboratwari ya NIRDA i Huye no gusura iyo mirima, Prof Dr Aanaimuthu yavuze ko yiteguye gutangiza uruganda rwe mu Rwanda mu gihe kiterenze amezi atandatu.

Ati 'Buri wese yakwifuza gukorana ubushakashatsi na NIRDA kubera ko ibikorwaremezo birahari, kuri ubu ndifuza ko ikorwa ry'iyi miti ryashyirwamo imbaraga ku bufatanye na Bold Regain International mu gutangiza uruganda mu Rwanda.'
Yakomeja agira ati 'Turi gushaka ubutaka ndetse n'ibindi bisabwa, nibimara gutungana neza tuzatangira mu gihe kiri hagati y'amezi atatu n'atandatu. Tuzagirana amazezerano na NIRDA ndetse na Bold Regains International turebe uko twabyaza umusaruro ibikorwaremezo byabo nka Laboratwari n'imirima tuzahingamo ibimera tuzakoramo imiti itandukanye.'

Yavuze ko biteganyijwe ko umushinga wose wo kubaka urwo ruganda uzatwara agera kuri Miliyari 6 Frw.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi n'Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko basanzwe bafitanye amasezerano y'imikoranire na Life Care Phyto Labs-India, ariko ko muri gahunda ya NIRDA yo gukorana n'inganda z'abikorera bagiye gukorana na Bold Regains International.

Ati 'Baje hano kugira ngo turebe uko twakwagura imikoranire tugakora ibintu byinshi cyane cyane mu nyunganiramirire n'imiti. Dufite imirima myinsi ya hegitari zikabakaba 100 tuzareba uburyo tubyaza umusaruro kugira ngo habe hahingwa ibimera bivamo imiti n'inyunganiramirire. Mwabonye ko dufite Laboratwari nziza tuzabikoreramo, nonohe ku byerekeranye no gucuruza bizakorwe na Bold Regains International.'

Ku kijyanye n'imbuto yavuze ko hari izihari z'amoko agera ku 100 bazatubura ariko bazatumiza n'izindi mu Buhinde.

Umuyobozi wa Bold Regains International akaba n'inzobere mu bijyanye n'imirire y'abantu, Dr Francis Habumugisha, yavuze ko basanzwe bafite amoko y'imiti 13 ari ku isoko n'andi agera kuri 18 ari mu nzira aza, bityo kuba bagiye kubaka uruganda mu Rwanda bakeneye ubufatanye na NIRDA.

Ati 'Niba tugiye gushyira uruganda hano mu Rwanda ku bufatanye na Prof Dr Rajendran wa Life Care Phyto Labs-India ariko dukeneye NIRDA nk'ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by'inganda kugira ngo Laboratwari yabo tujye tuyifashisha mu gupima imiti ndetse n'ibindi, baduhe inama kuko hasanzwe hari abashakashatsi mu bijyanye n'imiti.'

Prof Dr Aanaimuthu yavuze ko yiteguye gutangiza uruganda rwe mu Rwanda mu gihe kiterenze amezi atandatu

Dr Habumugisha yavuze kandi ko kuba NIRDA ifite imirima myinshi abaturage benshi bazabyungukiramo kuko bazahabwa akazi ko kuyihingamo ibyatsi bivamo imiti.

Yavuze ko nk'abantu basanzwe bakora ubucuruzi bw'imiti gakondo mu bihugu bigera kuri bitandatu bya Afurika bateganya kwagurira ibikorwa n'ahandi kubera ko bagiye gukorana na NIRDA.

Ati 'Turumva Bold Regain International ari cyo gihe nk'ikigo kiri mu Rwanda kimenyereye gucuruza iyi miti, cyo gukora imiti ya Made in Rwanda [ikorerwa mu Rwanda] irinda ikanavura, igakorerwa mu Rwanda ikajya no muri Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose ndetse no ku yindi migabane yose.'

Imwe mu miti yavuze bazakorera muri urwo ruganda bagiye kubaka mu Rwanda irimo iyunganira abanduye virusi itera Sida, diyabete n'umuvuko w'amaraso ukabije n'izindi ndwara zitandura.

Hari n'indi bazakora ifasha abagabo n'abagore mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

Ati 'Bivuze ko nidutangira gukorera hano ibiciro by'imiti bizagabanuka kuko byavaga mu Buhinde bikagera hano bihenze kubera kubizana mu ndege no mu bwato no kubikorera iriya ariko ubu icyo Abanyarwanda bazunguka ni uko ibiciro bizamanuka kandi bigatanga akazi ku Banyarwanda benshi yaba mu guhinga, kubitunganya no kubyamamaza.'

Bazanakora ku bwinshi imiti itandukanye isanzwe ikorerwa muri NIRDA irimo ivura indwara zirimo amibe, inkorora, umwijima, uruhu n'izindi.

Indi nkuru wasoma

Imwe mu miti bazakorera muri urwo ruganda bagiye kubaka mu Rwanda irimo iyunganira abanduye virusi itera Sida, diyabete n'umuvuko w'amaraso ukabije n'izindi ndwara zitandura
Dr Habumugisha Francis (hagati) yavuze ko kuba NIRDA ifite imirima myinshi abaturage benshi bazabyungukiramo kuko bazahabwa akazi ko kuyihingamo ibyatsi bivamo imiti
Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yasuye n'imirima ya NIRDA izahingwamo ibimera bizakorwamo imiti mu ruganda agiye gushinga mu Rwanda
Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yari aherekejwe n'abarimo Dr Francis Habumugisha uyobora Bold Regains International, isanzwe icuruza imiti ikorerwa mu Kigo Life Care Phyto Labs-India cyashinzwe n'uwo Muhinde
Prof Dr Rajendran Aanaimuthu yashimye uburyo ubutaka bw'i Huye bweraho ibimera btandukanye byiganjemo ibikorwamo imiti
Ubufatanye bwa NIRDA na Life Care Phyto Labs-India ndetse na Bold Regains International bwitezweho umusaruro mwiza ku Banyarwanda
Inyubako ya Laboratwari z'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda (NIRDA)

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyitezwe-ku-ruganda-rw-imiti-ikomoka-ku-bimera-rugiye-kubakwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)