Benshi mu bakundana bavuga ko gukunda n'umuntu uri kure yawe (long distance) bigorana twabigereranya n'ibyo umukinnyi wa filimi abeyemo kuko nawe akundana n'umusore utari hafi ye.
Assia yavuze ko gukundana n'umuntu uri kure ari ibintu bitoroshye kuko nk'iyo uzi ko n'umukumbura utari buhite umubona biba bibi kurushaho.
Ati 'Gukundana n'umuntu uri kure biraryana, uzi gukundana n'umuntu uri bumukumbure utari bumubone, utanabona uko ujya kumureba aho umushakiye, wanasara, iyo mukumbuye ndarira nkihanagura.' Yahishuye  ko umukunzi we ari umunyarwanda uba hanze .
Ati 'Umukunzi wanjye ni umunyarwanda, izina si ngombwa kurivuga ariko ubu atuye hanze y'u Rwanda. Ni cyo kintu cya mbere kigora, ntuba uzi ibyo yiriwemo, ntuzi ibyo akora na we ntazi ibyo urimo, uramukumbura ukumva ikintu cyakumara urukumbuzi ni ukumva akajwi ke, hari n'igihe umuhamagara ugasanga ntabwo muhuje amasaha ntakwitabe.'
Yakomeje avuga ko kandi gukundana n'umuntu uri kure bisaba kwihangana kuko biba bigoye, ntabwo umwe aba azi ibyo mugenzi we yiriwemo, umuntu ashobora kuguha inkuru utanazi ukaba wayifata nk'ukuri kandi ari ikinyoma, bikaba bisaba kwizerana hagati y'abakundana.
Source : https://yegob.rw/ibyo-assia-yavuze-ku-munkunzi-we-biteye-agahinda/