Ibyo imbwa zakoreye uyu mwana biteye agahinda iwabo barasaba ubufasha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana w'umwaka umwe gusa ubwo yari ari gukina mu busitani bw'iwabo imbwa zirindwi zaramwatatse ziramurya ubungubu akaba ari mu byuma bimufasha guhumeka ndetse ubuzima burenda kumucika.

Uyu mwana yahuriye n'ibi byago mu gace ka Spencer mu mujyi wa Oklahoma muri Reta z'unze ubumwe za Amerika, umubyeyiwe akaba yavuzeko agahanga ke kangiritse cyane kubera amenyo zamuteye mu mutwe.

Uyu mwana w'umwaka umwe gusa akaba yitwa JJ Rodriguez nyuma yo gusigwa iheruheu n'izi mwa Sheriff w'umujyi wa Oklahoma akaba yatangaje ko batangiye gukora isuzuma ry'umubiri we kugirango harebwe nimba izo mbwa zitaramuteye uburwayi nubwo bwose atamerewe neza mu bitaro.

Nyirakuru w'uyu mwana witwa Delfina Wright yatangaje ko ubungubu abaganga barindwi aribo bari kumwitaho.

Wright yagize ati:' ubungubu abaganga barindwi nibo bari kugerageza kuvura uyu mwana nukuri Imana ifashe ibiganza byabo, uyu mwana yari akiri muto cyane agomba gukora.'

Delfina Wright yatangarije kuri Facebook ko uyu mwana akeneye ubufasha ndetse ko abantu bamusengera agakira vuba kuko aribwo buzima bwe.



Source : https://yegob.rw/ibyo-imbwa-zakoreye-uyu-mwana-biteye-agahinda-iwabo-barasaba-ubufasha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)