Nyuma y'uko Senegal itsinze Misiri ikegukaka igikombe cy'Afurika, hatangiye gukwirakwira icupa ry'amazi umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abu-Gabal yari yitwaje mu gihe cyo gutera penaliti, ryari ryanditseho buri ruhande umukinnyi bahanganye akunda guteramo.
Ni igikombe cy'Afurika cyaraye gisorejwe muri Cameroun aho Senegal yacyegukanye itsinze Misiri kuri penali 4-2, ni nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.
Umunyezamu wa Misiri wari wigaragaje muri uyu mukino yari yakuyemo penaliti ya Sadio Mane ku munota wa 6, bagiye gutera penaliti yitwaje icupa ry'amazi yazingiye muri Essuie-mains.
Ni icupa ryari ryometsweho udupapuro twanditseho amazina y'abakinnyi ba Senegal ndetse n'imibare (statistics) z'uburyo bakunda guteramo penaliti, umukinnyi yazaga gutera akareba izina rye kuri rya cupa akamenya uruhande agomba kujyamo.
Mu bakinnyi 5 ba Senegal bateye penaliti, umwe wenyine ari we Bamba Dieng ni we wanyuranyije uruhande n'uyu munyezamu abandi bose bateraga mu ruhande yahisemo kugwira.
Aba uko ari bane akaba yabashije gukuramo penaliti umwe ya Bouna Sarr ni mu gihe iza Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo na Sadio Mane zamunyuzeho nubwo yabaga yazikurikiye.
Gukuramo penaliti imwe ntacyo byafashije Misiri kuko abakinnyi be n'abo umwe yayikubise igiti cy'izamu undi umunyezamu wa Senegal ayikuramo.
Mohamed Abu-Gabal akaba yaje guhembwa nk'umukinnyi w'umukino (Man of the Match) bitewe n'uburyo yitwaye.