Ikiganiro cy'umutoza wa Rayon Sports n'umusore wamubereye ibamba akamubuza kwinjira kuri Stade #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yasubiye mu rugo atarebye umukino wa Kiyovu Sports na Gicumbi wari wamuzinduye kubera ko yasabwe kwishyura kuko ikipe ye nayo yishyuje abatoza ba Kiyovu ku mukino wa APR FC.

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino w'umunsi wa 19 yaje no kuyitsinda ibitego 6-0.

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão ntiyahiriwe kuko icyari cyamuhagurukije atakibonye kuko yangiwe kwinjira kuri Stade.

Uyu mutoza ubwo yari ageze ku muryango w'abanyacyubahiro, yabwiwe n'umusore wari uhari ko atari bwinjire adafite itike kuko na perezida wa Kiyovu Sports ari bwishyure, ikindi kandi ko no ku mukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC abatoza ba Kiyovu Sports bishyuye bityo ko n'abatoza ba Rayon bagomba kwishyura.

Ati "Mbere na mbere iyi ni ikarita yanjye ndi mu nshingano zanjye, na perezida wa Kiyovu Sports uyu munsi arishyura, buri wese arishyura." Umutoza wa Rayon ati "ndabizi."

Yakomeje agira ati "ejo twarishyuye, nakwereka n'ikimenyetso."

Umutoza wa Rayon yahise agira ati "niba ari yo mategeko, ariko ntabwo ibintu ari kimwe. "

Yahise umunyura mu ijambo ati "nyakubahwa, najya mu kazi kanjye? Ndi mu kazi."

Jorge ati "nta kibazo, ikibazo kirihe njye ntabwo ndeba umupira. "

Yahise amubwira ati "wawureba, utawureba ntacyo bimbwiye ariko ugomba kwishyura kuko n'abatoza banjye ejo barishyuye."

Yabwiwe ko natishyura yitahira
Yahise ataha aho kwishyura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikiganiro-cy-umutoza-wa-rayon-sports-n-umusore-wamubereye-ibamba-akamubuza-kwinjira-kuri-stade

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)