Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z'isuku zifashishwa mu Mihango y'abari n'abategarugori (Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wo guha ibihembo ibigo byahize ibindi  mu gutanga Serivisi nziza, wabaye kuri iki Cyumweru, muri Hotel Marriott Kigali, Cyari igikorwa cyo guhemba ibigo bisaga 71 byagize uruhare mu gutanga serivisi zinoze nk'uko byagaragajwe n'amatora yakozwe hifashishijwe murandasi.

Ubusanzwe Isuku y'imihango ni ikibazo ku bakobwa n'abagore benshi, niyo mpamvu Ikigo Inovos Ltd gikora Tamu sanitary pads cyabaye icya mbere mu bigo bigera ku munani, bari bahatanye mu irushanwa ritegurwa na Kalisimbi events. Bakaba barahembwe nk'abahize abandi mu bigo bifite Aho bihurira n'isuku n'isukura.

Tamu pad igira umwihariko wo kutuzura vuba imihango

 

Uwineza liliane umuyobozi wa Inovos Ltd ikora Tamu sanitary pads avuga ko yishimiye iki gihembo yahawe kuko kigiye gutuma akora neza kurushaho mu gutanga serivise inoze ku bakiriya babagana, avuga ko byose babigeraho bigizwemo uruhare n'abakozi bakorana nk'ikipe imwe badahwema kwitangira uyu umurimo

Agira ati'mu byukuri iki gihembo mpawe kiranshimijije, ibi rero bidutera imbaraga zo gukora neza kurushaho dushimira abakiriya bacu ndetse n'abakozi dukorana buri mu nsi kuko nibo batumye tubona iki gihembo, Iki gihembo kiduteye imbaraga zo gukomeza kugera kuri Byinshi byiza.'

Ikipe yagize Uruhare Kugirango iki gihembo cyegukanwe na Tamu Sanitary pads

Akomeza avuga ko Tamu Sanitary pads itanga umutuzo ku bayikoresha akaba ariyo mpamvu yatumye batsinda ayo marushanwa

Mujawimana Mariya usanzwe akoresha Tamu sanitary pads avuga ko ari nziza cyane kuko zitanga umutuzo mu gihe cy'imihango.
Agira ati: 'iyi Pad ifite umwihariko wo kuba ari ntoya kandi igafata imihango myinshi, urumva ko rero nta mpungenge wagira ko ishobora kuzura vuba.'

Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda ivuga ko hashyizwe imbaraga mu kuzamura urwego rwa serivise, kuko u Rwanda rufite intego y'uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Abahawe ibihembo by'ishimwe kubera serivise bahaye abaturage ni 71, bari mu byiciro bitandukanye birimo amahoteri, ubukerarugendo, ubucuruzi n'izindi zikenerwa mu z'ibanze.

Abahize abandi batorwaga n'abaturage binyuze ku rubuga rwa Murandasi rwa https://karisimbi.events/

Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego zitandukanye, zirimo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, RGB, urw'iterambere RDB, Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda n'abikorera.

Mugisha Emmanuel Umuyobozi wa Kampani itegura ibitaramo ndetse no gufasha iterambere ry'urubyiruko, yagize ati 'Iki gikorwa gifasha kuzamura urwego rwa serivise no kugaragaza akamaro serivise ifitiye igihugu cy'u Rwanda'.

Umuyobozi mukuru muri minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ushinzwe igenamigambi, Munyurangabo Jonas mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga ibihembo yagize ati 'Urwego rwa serivise ruri mu byitaweho mu iterambere ry'igihugu rukwiye gushyiramo ingufu kugirango serivise zinoze zikomeze kuturanga nk'abanyarwanda'.

Muri rusange impuzandengo y'uko abaturage bishimira imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu gihugu hose iri ku ijanisha rya 74.1%, Urwego rw'umutekano ni rwo rwishimiwe kurusha izindi n'amanota 91.6%, naho ubuhinzi bukagira amanota 59.5%.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye serivisi bahabwa ku gipimo cyo hejuru ya 90%, mu bitabiriye aya marushanwa basaga 300 hahembwe 71 bahize abandi.

The post Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z'isuku zifashishwa mu Mihango y'abari n'abategarugori (Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikigo-inovos-ltd-gikora-impapuro-zisuku-zifashishwa-mu-mihango-yabari-nabategarugori-sanitary-pads-cyahize-ibindi-mu-marushanwa-yo-gutanga-serivisi-inoze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikigo-inovos-ltd-gikora-impapuro-zisuku-zifashishwa-mu-mihango-yabari-nabategarugori-sanitary-pads-cyahize-ibindi-mu-marushanwa-yo-gutanga-serivisi-inoze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)