Ibi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yahaye abanyamakuru nyuma y'aho iyi kipe yari imaze gutsindwa igitego 1-0 na Mukura VS nyuma yo kumara imikino 50 idatsindwa.
Mukura vs ihagaritse ikipe ya APR FC iyitsinze igitego 1-0,nyuma yo gukina umukino umwe mu minsi 2 hakanongerwaho iminota 7 nyuma y'iminota 90.
Umuyobozi wa APR FC yavuze ko bazakomeza gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda kabone n'iyo ikipe zose zo mu Rwanda baziha abakinnyi 50 b'abanyamahanga.
Ati "Abasore bacu 30 batagera,bagerageje kwerekana igipimo bagezeho nubwo hari ahandi tutaragera neza ariko kuba babashije kumara imikino 50 badatsindwa icyo gitanga icyizere.
Yakomeje avuga ko ibi bigamije no kwereka izindi kipe ko bishoboka wakinisha abanyarwanda gusa ugatwara ibikombe.
Ati "Izo kipe zose zabaga zifite abanyamahanga ariko ntibashoboye kudutsinsura kugeza kuri uyu mukino wa 51 aho Mukura ishoboye kubigeraho,nabwo impamvu mwazibonye nuko twakinnye iminota 45 aho kuba iminota isanzwe."
Abajijwe icyafashije APR FC kubigeraho,uyu muyobozi yagize ati "N'ubuhangange bw'abanyarwanda kuko nibo bakina.Icya kabiri n'ukuba ariya makipe yaduha igipimo kuko no mu bashyigikiye ko abanyamahanga biyongera APR FC irimo.Twaravugaga tuti "dufite iyo politiki nziza ariko dukeneye aho twipimira."
Yakomeje ati "Twebwe ntabwo tuzahindura nka APR FC.Nta kizatuma duhindura politiki yo gukinisha Abakinnyi b'Abanyarwanda.Iyi mikino 50 irerekana ko abanyarwanda bashoboye.
Abanyamahanga hari igihe bakenerwa ariko kuba twizihiza imikino 50 tutaratsindwa n'ukukwereka ko Abanyarwanda bashoboye.Mu byo tubasaba nk'ubuyobozi nuko barenga aho tutaragera."
Uyu muyobozi yavuze ko kuri uyu munsi w'Intwari,yasaba abanyarwanda kuba intwari aho yageze aho aravuga ati "Njya ntebya ariko mu bifatika kuko mu mwuga wanjye nanyuze henshi ...njya mvuga nti "N'ikigwari cyo mu Rwanda kirarusha abanyamahanga 50 ubutwari."
Yavuze ko Abanyarwanda barabigaragaje yaba ba Rukara rwa Bishingwe wakubise umuzungu kandi cyaraziraga cyane.
Imikino 50 ya APR FC idatsindwa yashyizweho akadomo na Mukura VS. Yari imaze iminsi 984 (ingana n'imyaka 2, amezi 8 n'iminsi mike).Yatsinze imikino 39,inganya 11.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga kandi yashyikirije igihembo Umutoza Adil Mohammed Erradi n'abamwungirije
Uyu Munya-Maroc w'imyaka 42 yari yashwanye kenshi n'abakinnyi be bahushije uburyo butandukanye muri uyu mukino, ariko ubwo yajyaga gufata ishimwe yahawe n'ubuyobozi bw'Ikipe y'Ingabo yahereye ku murongo buri umwe amuhobera, bamwe muri bo akabasoma aho bari ku mirongo ibiri iteganye kugira ngo bahe icyubahiro abatoza babo banabakomera amashyi.