Ikoreshwa rya Tik Tok ry'imfura ya Kim Kardas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikoreshwa rya Tik Tok ry'imfura ya Kanye West na Kim Kardashian ryazamuye umwuka mubi hagati yabo, nyuma y'aho uyu muraperi atangarije ko atishimiye kubona umwana we akoresha urubuga rwa Tik Tok atamuhaye uburenganzira. Ibi byatumye hagati ya Kim Kardashian, umunyamideli kabuhariwe na Kanye West Ye hazamo umwuka mubi wabyaye intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga, aho bose bari kubwirana amagambo akakaye biturutse ku kuba imfura yabo ikoresha Tik Tok.

Umwuka mubi wongeye kuza hagati ya Kim Kardashian n'uwahoze ari umugabo we Kanye West, ubwo uyu muraperi yandikaga kuri Instagram agira ati''Kuva iyi ari gatanya yanjye ya mbere, nkeneye kumenya icyo nakora ku mukobwa wanjye uri kuri Tik Tok ntabishaka''. Kanye West akimara kwandika ibi, byatumye Kim Kardashian nawe amusubiza avuga ko adakwiye guhangayikishwa n'imfura yabo North West uri kuri Tik Tok, ahubwo ko we yagahangayikijijwe n'ibindi.

Mu magambo menshi maremare Kim Kardashian yanditse asubiza Kanye West umushinja gushyira imfura yabo kuri Tik Tok atamusabye uburenganzira, yagize ati''Kanye unyibasira mu biganiro agirana n'itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nibyo bibabaje cyane kurusha North ukoresha Tik Tok. Nk'umubyeyi wita ku bana bane bacu, nkora ibishoboka nkarinda umukobwa wacu mu gihe mwemereye gukora ibyo ashaka kuko bimushimisha. Gatanya irakomeye ubwayo wongeyeho na Kanye ushaka kunsebya, no kwerekana ko ntari umubyeyi mwiza. Kuva twatandukana nifuzaga ko twatandukana mu buryo bwiza, gusa Kanye akomeje kubigira ibidashoboka''.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko nyuma y'aho Kim Kardashian asubirije Kanye West byatumye uyu muraperi ahita atangaza ko ibyo Kim avuze atari we ubivuze cyangwa ngo abyitekerereze, ahubwo ko ari umwavoka we Tracy Romulus ubimwandikiye. Kanye West kandi yakomeje agira ati''Njyewe icyo nshaka kumenya ni kubera iki umwana wanjye w'imyaka 8 akoresha Tik Tok kandi atarageza igihe?''. Yakomeje agira ati''Urasobanura iki uvuga ko ari wowe wita kubana? Amerika yakubonye ugerageza gushimuta umwana wanjye ukanambuza kuza kwizihiza isabukuru ye. Washyizeho abarinzi ubwo nazaga gukina n'umuhungu wanjye, urangije umbeshyera kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge''.


Ibi kandi byakurikiwe no kwerekana amabwiriza ya Tik Tok aho Kanye West yayasangije abamukurikira kuri Instagram, akabereka ko nta mwana wemerewe gukoresha uru rubuga.

Ikinyamakuru People Magazine cyatangaje ko kugeza ubu Tik Tok yabaye ihagaritse account ya Kim Kardashian yakoreshwaga na North West, nyuma y'aho Kanye West agaragarije ko kuba umwana we akoresha uru rubuga bihabanye n'amabwiriza yabo. Iyi ntambara y'amagambo yavutse hagati ya Kanye na Kim, ibaye nyuma y'uko bari baherutse kugira ikibazo aho Kanye yangiwe kwitabira isabukuru y'umukobwa we nabyo byavuyemo umwuka mubi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114220/ikoreshwa-rya-tik-tok-ryimfura-ya-kim-kardashian-na-kanye-west-ryazamuye-umwuka-mubi-hagat-114220.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)