Hari abanyeshuri bavuga ko ingaruka bahura nazo mu ikoreshwa nabi ry'ikoranabuhanga, ziterwa ahanini n'uburangare bwa bamwe mu babyeyi batabona umwanya wo guha abana babo uburere bw'ibanze.
Hari ababyeyi bo bavuga ko n'ubwo hari bamwe muri bo badakora inshingano zabo nk'uko bikwiye, ariko hari abana babananira.
Ni kenshi ibigo by'amashuri byagiye bishyirwa mu majwi yo kuba nyirabayazana yo gutuma ikoranabuhanga rigira ingaruka ku banyeshuri, cyane cyane kureba amashusho y'urukozasoni.
Umuyobozi w'iki kigo Bwana Rusingizandekwe Antoine avuga ko uburyo abanyeshuri bigishwamo, bitemerera umunyeshuri kuba yagira ikindi kintu cyamuhuza ari mu ishuri kitajyanye nibyo ari kwiga, nk'uko yabisobanuriye umunyamakuru.
Yagize ati 'Umwana aba agomba gukurikirana isomo, kandi hari na mwarimu uri kugenzura ko ibyo ari kwigisha biri gukurikizwa'
Bwana Evariste Murwanashyaka, ashinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, avuga ko ku ishuri umwana ashobora kurindwa ingaruka zikomoka ku ikoranabuhanga, ariko bikigoye kugenzura no gukurikirana umwana iyo atashye bityo ngo hakwiye kujyaho politiki irengera umwana no hanze iyo atashye.
Yagize ati 'Iyo politiki nimara kujyaho, ibigo by'itumanaho nka MTN na Airtel, bizasabwa ko telephone yose umwana yashobora kuba yakoresha yajyamo, porogaramu atagira uburenganzira ku makuru yamugiraho ingaruka. Ndetse n'aho batangira serivisi za internet (Cyber cafe) bazasabwa gushyiramo izo porogaramu.'
Hari bamwe mu banyeshuri twaganiriye, batubwira ko akenshi biterwa no kutagira intego z'ubuzima kwa bamwe mu banyeshuri ariko ngo hari n'ababyeyi babigiramo uruhare rukomeye.
Mukeshimana Francine wiga mu mwaka wa gatandatu yagize ati 'Hari nk'ukuntu uba uri mu kigare n'ababyeyi bawe batabona umwanya wo kukwitaho, umwana yakubwira kuzashakisha akantu kuri internet nawe bikagutera amatsiko.'
Naho Niyonzima Eric wiga mu wa gatatu yagize ati 'Umwana ku ishuri afite abandi birirwana, kandi buri wese aba afite imico ye, ni ngombwa rero kugira ngo amuganirize n'utwo duco yakuye ku bandi atumubuze.'
Gusa hari ababyeyi bamwe bavuga ko abana aribo bananirana bitewe no kugendera mu bikundi no gutora imico itandukanye bakura ku bandi bagendana iyo bari ku mashuri.
Umwe yagize ati 'Birasaba kugira ngo nawe umenye ibyo uwo mwana yariye, ubimukuremo umushyiremo ibyawe bitewe n'icyo ushaka kugira ngo umwana wawe azaba cyo.'
Naho undi ati 'Bamwe baba bafite amakuru yabo abandi bafite ayabo, bakasangizanya bikabangiza. Abana baratunanira ntako tuba tutagize.'
Dr. Niyizamwiyitira Christine, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ikoranabuhanga (ICT) muri REB, avuga ko batangije uburyo bwo kugenzura amakuru anyura mu miyoboro ya murandasi ajya mu bigo by'amashuri kandi ko bigenda bitanga umusaruro.
Gusa ngo haracyari byinshi byo gukorwa, ngo nk'ubu bari guhugura abarimu nabo bagafasha abanyeshuri kumva ububi bwo gukoresha ikoranabuhanga nabi.
Yagize ati 'Abarimu twarabahuguye n'ubu turacyakomeza kubahugura, mu byo biga harimo isomo ryitwa 'Online protection', kugira ngo nabo babwire abana uburyo bwo kwirinda bari no mu rugo aho twe tutabasha kubagenzura.'
Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo iherutse kuvuga ko iri kwiga uko itegeko rirengera umwana mu ikoranabuhanga ryavugururwa, cyane cyane harebwa uko yarindwa ingaruka ziterwa n'imikoreshereze mibi yaryo, n'kuko Umuyobozi ushinzwe Umutekano w'Amakuru muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Kajangwe Maurice yabitangarije IGIHE.
Muri  2019 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurengera abana mu mikoreshereze ya internet. Uretse izo ngamba, hari n'Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryasohotse ku wa 22 Kanama 2018, ririmo ingingo zirengera abana.
Iryo tegeko rigena uko ibyaha birimo kwereka abana amashusho y'urukozasoni kuri mudasobwa bihanwa n'amategeko.
 CYUBAHIRO GASABIRA Gad
The post Imbogamizi mu guhangana n'ingaruka z'ikoranabuhanga mu banyeshuri biga bataha appeared first on FLASH RADIO&TV.