Impanga Awards! Hari gutegurwa ibihembo bizatangwa hizihizwa imyaka ibiri Filime 'Impanga Series' imaze #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Agace ka mbere ka Filime y'Uruhererekane Impanga Series kasohotse kuri YouTube kuwa 26 Werurwe 2020, ni Agace kuri ubu kamaze kurebwa nabasaga ibihumbi 421.

Ni filime yakiranwe yombi dore ko ari imwe mu zatumye abanyarwanda batarambirwa cyane n'ibihe bitoroshye igihugu n'isi muri rusange byari bugarijwe n'icyorezo cya Covid-19.

Mu itangira ry'iyi filime, nkuko bigaragara ku rubuga rwabo rwa YouTube, ishingiye ku buzima bwa buri munsi abantu babamo cyangwa banyuramo.

Bati" Impanga Series tuzajya twibanda ku nkuru zibaho muri societe tubamo buri munsi ,m'ubuzima twama twipfuza ibyiza ko bitubaho ariko nibibi nabyo tugomba kujya tubyakira".

Umwaka dusoje wa 2021, nibwo iyi filime yatangiye kwerekanwa kuri televiziyo y'igihugu ndetse binezeza benshi batagiraga amahirwe yo kuyikurikira kuri YouTube.

Mu gihe habura iminsi micye iyi filime ikuzuza imyaka ibiri imaze isohoka, hari gutegurwa igikorwa cyiswe Impanga Awards aho hazashimirwa abagize uruhare mu itunganywa n'ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga mugari ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda.

Bahavu na Carmel bakinana mu Impanga Series

Mu kiganiro kihariye Ndayirukiye Fleury Uzwi nka Legend yahaye Umuryango yavuze ko izi Awards zizatangwa mu byiciro bitanu, ndetse ko ari ibintu bizatera ishema n'imbaraga abagira uruhare ruziguye n'urutaziguye kugira ngo iyi filime igere ku bakunzi bayo.

Ati"Turi kwitegura kwizihiza imyaka ibiri Impanga Series imaze ibayeho, rero ni muri urwo rwego twagize igitekerezo cyo gushimira buri wese wabigizemo uruhare,ndetse no kubatera imbaraga ngo dukore n'ibisigaye"

Yakomeje avuga ko hazabamo ndetse n'Amatora kugira ngo abantu basanzwe bakurikira iyi filime bazagaragaze umukinnyi wahize abandi kuko aribo babakurikirana umunsi ku wundi.

Ati" Abantu (Audience) bazatora umukinnyi wabashimishije kurusha abandi mu gihe cy'Imyaka ibiri iyi filime imaze,ndetse amatora nayo akazabera kuri YouTube".

Impanga Series ikinanywe ubuhanga buhanitse.
Biteganyijwe ko uyu muhango uzaba imbonankubone, ndetse n'Abafana bakaba bakwemererwa gufata amafoto y'urwibutso n'Abakinnyi b'iyi filime bakunda.

Gusa ariko bikazategurwa hagendewe ku bihe ndetse n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Tracy na Micky bakina mu Mpanga Series



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/impanga-awards-hari-gutegurwa-amashimwe-azahabwa-abagize-uruhare-mu-ikorwa-rya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)