- Imirimo y'amaboko ihemberwa muri VUP yatumye abaturage benshi bikura mu bukene bukabije
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) hamwe n'Ikigo gishinzwe guteza Imbere imishinga y'inzego z'ibanze (LODA), bavuga ko iyi
gahunda yiswe Vision 2020 Umurenge Program (VUP), yatumye habaho impinduka zikomeye mu mibereho y'abaturage barenga 20% by'abenegihugu bose.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Assumpta Ingabire, avuga ko Umwiherero w'Abayobozi wateguye Gahunda mbaturabukungu (EDPRS I) harimo na VUP.
Minisitiri Ingabire avuga ko VUP ihabwa ingengo y'imari buri mwaka kugira ngo ifashe abantu bo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe, harimo ababanza gukora imirimo ihemberwa, ariko abadashoboye kugira icyo bakora na busa bo bagahabwa inkunga y'ingoboka yo gushakamo ibibatunga.
VUP ishyirwa mu bikorwa n'Ikigo LODA haba mu bijyanye no kurengera abatishoboye, gushyiraho uburyo abagenerwabikorwa batoranywa, kugena ibizashingirwaho mu gutoranywa, kubaka ubushobozi bw'inzego z'ibanze, gushaka amafaranga, gukurikirana abaterankunga ndetse no gukurikirana uburyo amafaranga agezwa ku baturage.
Aho VUP yasanze abaturage n'aho ibagejeje kugeza ubu
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, avuga ko kuva aho VUP nyirizina itangiriye muri 2008, ingo zari zifite ubukene bukabije mu Rwanda zari 36%, ariko ko kugeza uyu munsi izigera kuri 20% by'ingo zose z'Abanyarwanda, zimaze kuva muri icyo cyiciro zikagera ku rwego rwo kwibeshaho.
Madamu Nyinawagaga avuga ko Ingengo y'Imari ishyirwa muri VUP buri mwaka yahereye kuri miliyari umunani muri 2008, igenda yongerwa kugeza ubwo mu mwaka wa 2021/2022 igeze ku mafaranga y'u Rwanda miliyari 67.
Ayo mafaranga kugeza ubu amaze guhabwa imiryango isaga ibihumbi 300 mu Rwanda iri mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe, harimo abayahawe nk'inkunga y'ingoboka, abagore batwite n'abana bonka bafite munsi y'imyaka 24 y'ubukure mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira.
- Abaturage bahamywa ko VUP yabagobotse bituma biteza imbere
Hari n'amafaranga ahabwa abari mu miryango itishohoye hagashakwa ibintu bibyara umusaruro kugira ngo bibafashe kubona inyungu, ndetse hagakorwa n'amahugurwa ku rubyiruko.
Uko amafaranga ya VUP akoreshwa mu Karere ka Nyarugenge hagendewe ku nkingi za LODA
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'ako Karere, Emmy Ngabonziza avuga ko abahabwa inkunga y'ingoboka kuko ntacyo bashoboye ari 853, abafite ingufu bahemberwa gukora imirimo y'amaboko ari 848, mu gihe abakora imirimo yoroheje mu gihe gito ari 164.
Ngabonziza avuga ko ibindi bitangwaho amafaranga ya VUP ari amarerero 48 arimo abana 720, b'ababyeyi birirwa bakora imirimo y'amaboko muri VUP mu Mirenge ya Mageragere, Kigali na Nyamirambo.
Avuga kandi ko amafaranga ya VUP yafashije abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe kubona igishoro, aho muri 2019 abagera ku 2531 barimo amatsinda 56, amakoperative 12 n'abantu ku giti cyabo 1893 bahawe igishoro kibafasha gukora imishinga ibateza imbere.
Impinduka mu mibereho y'abatuye Akarere ka Nyamasheke
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko imiryango ifashwa na gahunda ya VUP yageze ku isuku n'isukura, harimo icyo bise 'Sasa neza', bakaba bagomba kuzigama amafaranga yo kugura imifariso baryamaho.
Hari na gahunda yiswe Ndi Urugero igamije gusukura mu nzu (gukurungira) mu rwego rwo kurwanya amavunja n'undi mwanda, kwishyura ubwishingizi bw'ubuzima, kwizigamira muri Ejo Heza, kugura imyenda bagasohokera mu bandi badafite ipfunwe, kwishyira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo babashe kwigurira amatungo, guhinga no kwiyubakira inzu zo kubamo.
Ibi birashimangirwa n'umuturage witwa Nsengimana Telesphore ufite ubumuga bw'ukuboko, akaba atabasha kugira icyo yakora na gito, akavuga ko umugore we ari we ujya mu mirimo ya VUP.
Iyo gahunda itarashyirwaho, Nsenginana ngo yari umuntu usabiriza nk'abandi benshi bafite ubumuga, umugore we akaba ari we ujya guca inshuro kugira ngo babeho.
- MONALOC ivuga ko ibikorwa bya VUP bizakomeza
Ati "Ariko kuva najya muri VUP twatangiye kwatisha (gukodesha) imirima turahinga, dufite ibiribwa bihagije kandi narubatse inzu n'ubwo itaruzura neza, ubu nanjye abantu baza guca inshuro iwanjye".
MINALOC na LODA bashimira abafatanyabikorwa
Umuyobozi Mukuru wa LODA avuga ko Leta ishimira byimazeyo imiryango ya Sosiyete Sivile n'indi itagengwa na Leta (ONG) kubera inkunga itanga mu kuvugurura imibereho y'abaturage, yaba amatungo n'ibindi bikoresho itanga, hamwe no kubashishikariza kwiteza imbere bakoresheje neza amahirwe baba bahawe.