Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko bwihaye umuhigo ko kuba buri rugo rufite inka bitarenze mu 2024 kuko basanze ari itungo rifasha umuryango kuva mu bukene kuko itanga ifumbire yo guhingisha n'amata yo kunywa ndetse n'amafaranga.
Abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Karere ka Gisagara bahuriye hamwe n'ubuyobozi bw'akarere mu mwiherero w'iminsi ibiri biyemeza ko bagiye kongera ikibatsi mu mikorere kugira ngo umuturage ukiri mu bukene abukurwemo.
Mu byo bagiye gushyiramo ingufu ni uko mu myaka ibiri buri rugo ruzaba rufite inka. Mu ngo 88.045 izifite inka ni 51.952 zingana na 59%.
Muri zo hari izatanzwe muri gahunda ya Girinka n'izindi zitangwa n'abafatanyabikorwa ndetse hari n'abaturage babasha kuzigurira.
Kugeza ubu imidugudu 70 yamaze kugera ku muhigo w'inka kuri buri rugo, intego ni uko muri uyu mwaka zizatangwa ku midugudu 105.
Ku kijyanye no kurwanya imirire mibi mu 2018 hagaragaye abana basaga 490 bafite icyo kibazo ariko kuri ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko hasigaye abagera kuri 27 kandi na bo uyu mwaka uzarangira bakuwemo.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome yabwiye IGIHE ko ari urugendo rukomeje ku bufatanye n'abafatanyabikorwa kandi hari icyizere ko byose bizarangira.
Ati 'Ni urugendo rukomeje ku bufatanye n'abafatanyabikorwa mu by'ukuri ku bijyanye n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage tubona hari icyizere cyo kubitsinda kuko ibyagezweho ni byinshi ni urugero rw'ibishoboka.
Ku bijyanye n'abatagira aho kuba mu 2012 muri Gisagara habarurwaga imiryango isaga 11.600 iba muri nyakatsi, kuri ubu imyinshi yarubakiwe mu bihe bitandukanye hamwe n'abataragiraga aho kuba.
Ati 'Mu myaka ibiri yonyine kuva tumaze kubakira abarenga 2500 batari bafite aho kuba. Hari ibindi byo kutagira ubwiherero n'ibikoni ndetse n'isuku. Isuku yo turasabwa gukomeza kuko ntiturayigeraho ku rwego rushimishije.'
Rutaburingoga avuga ko biyemeje kugabana inshingano n'abafatanyabikorwa kugira ngo buri kibazo kibangamiye umuturage kibonerwe igisubizo.
Ati 'Twemeje ko abafatanyabikorwa tugomba kugabana aba baturage tukavuga ngo uyu azajya akurikirana 100 undi 200 bikurikije ubushobozi afite kugira ngo tubaherekeze bave mu bukene.'
Yakomeje avuga ko inzira zizakoreshwa ari nyinshi kuko abaturage ibyo bakeneye kugira ngo bave mu bukene bitandukanye bitewe n'imibereho yabo, imyumvire, aho batuye n'ibindi.
Ati 'Hari uzakenera guhabwa amafaranga mu gihe runaka, hari uzakenera guhabwa inka, hari n'uzakenera guherekezwa agahindura imyumvire akava mu makimbirane n'ibindi bituma adatera imbere. Ibi rero tugiye kubikora mu buryo butandukanye nubwo twakoragamo.'
Bimwe mu byo Akarere ka Gisagara kiyemeje birimo ko mu myaka ibiri buri rugo ruzaba rufite inka kandi umubare w'abari mu bukene bukabije ukagabanuka mu buryo bufatika.
Imibare yerekana ko mu myaka itanu ishize ubukene bukabije mu batuye Akarere ka Gisagara bwari hejuru ya 50% naho abana bagwingiye bari hejuru ya 40%.
Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara na bo bavuga ko guhura bakaganira ku bibazo bihari ari inzira nziza yo kubishakira ibisubizo bafatanyije.
Murungi Jeannette wari uhagarariye Action Aid ati 'Ni amahirwe tuba tubonye yo kureba ibyuho bihari haba mu karere mu mihigo no mu ishyirwa mu bikorwa ry'iteganyabikorwa ry'igihe kirekire. Ni umwanya mwiza wo kureba ibyagezweho, ibikeneye gukomeza gukorwa bo kugira ngo dukorere kuri gahunda.'
Umyobozi ushinzwe imiyoborere myiza no gukurikirana ibikorwa by'abafatanyabikorwa Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Africa Alexis, yavuze ko uruhare rw'abafanyabikorwa mu iterambere ry'uturere n'iry'igihugu ari runini, abasaba kubikomeza.
Abafatanyabikorwa b'akarere bagizwe n'imiryango cyangwa ibigo bifite ibikorwa biteza imbere abaturage. Mu Karere Gisagara ihuriro ryabo rigizwe n'abagera kuri 59.