Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza yatambagijwe aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa muri #DubaiExpo2020 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkoni ikomeje kuzengurutswa mu bihugu bigize Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth, yagejejwe ahari kubera Expo Dubai 2022, ku wa 10 Gashyantare 2022.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Emmanuel Hategeka niwe wakiriye iyi nkoni mbere yo kuyitambagiza ahari 'pavilion' y'u Rwanda.

Ni inkoni isuye 'pavilion' y'u Rwanda muri Dubai Expo 2022, mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura kwakira Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma za Commonwealth, CHOGM, iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 20 Kamena 2022.

Mu Ugushyingo 2021, nibwo iyi nkoni yagejejwe bwa mbere mu Rwanda, aho yatembagijwe ahari ibikorwa bitandukanye birimo inzu Ndangamurage y'Urugamba rwo kubohora Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali.

Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza y'Imikino ya Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y'Ubwami bw'u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021.

Icyo gihe nibwo Umwamikazi Elizabeth II yatanze ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa imikino.

Yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y'Imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff mu 1958.

Iyi nkoni igereranywa n'urumuri rutambagizwa mbere y'itangira ry'Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy'ubumwe n'urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza, bigahuzwa kurushaho n'Imikino ya Commonwealth iba buri myaka ine.

Ambasaderi Emmanuel Hategeka yakiriye Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza, yatambagijwe aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo mu Mujyi wa Dubai
Habaye ibirori byo kwakira Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkoni-y-umwamikazi-w-u-bwongereza-yatambagijwe-aho-u-rwanda-ruri-kumurikira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)