Inkuru 5 zabaye mu igurwa ry'abakinnyi ba ruhago zasekeje abatari bake #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri soko ry'igura ry'abakinnyi, abakinnyi bahinduranya amakipe bigira inkuru nyinshi. Zimwe muri izo nkuru hari izihimbwa mu gihe hari n'izo abantu badapfa kwizera, muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkuru zavuzwe mu isoko ry'igura ry'abakinnyi ku Isi iyo benshi bazibutse nta kindi bakora uretse guseka.

Amafaranga Arsenal yashatse kugura Arsenal

Amafaranga Arsenal yatanze kuri Suarez yatunguye benshi

Muri 2013 ikipe ya Arsenal mu Bwongereza yifuzaga rutahizamu ukomoka muri Uruguay wakiniraga Liverpool, Luis Suarez. Uhagarariye Suarez yabwiye Arsenal ko igiciro kiri mu masezerano ya Suarez kugira ngo Liverpool imurekure (release clause) ari miliyoni 40 z'amayero. Nyuma byaje kugaragara ko atari byo icyo giciro nta kirimo, icyaje gutangaza abantu kikanabasetsa n'uyu munsi, ni uburyo Arsenal yabwiye Liverpool ko izagura Suarez miliyoni 40 yongeyeho ifaranga 1.

Zlatan Ibramovic yabwiye Wenger ko adakora igeragezwa

Ibramovic yabwiye Arsenal ko atageragezwa

Muri 2001 ubwo Zlatan Ibramovic yakinaga iwabo muri Sweden, yifujwe n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ni ikintu buri mukinnyi wese wari ku rwego nk'urwa Zlatan kandi akiri muto ku myaka 21 yari kwishimira, na Zlatan ntacyo byari bimutwaye ariko byaje gupfa ubwo yabwirwaga ko agomba gukora igeragezwa.

Zlatan yamusubije muri aya magambo, 'njye singeragezwa, untware cyangwa ubireke ariko ntabwo ndi hano guta umwanya wanjye.' Benshi batunguwe n'aya magambo yavuze bitewe n'uko yanganaga ukagereranya n'ikipe yamushakaga.

Robinho yumvikanye na Chelsea birangira asinyiye Manchester City

Chelsea yari yanamaze gukora umupira wanditseho Robinho

Uyu rutahizamu w'umunya-Brazil muri 2008 yari agiye kujya muri Chelsea ndetse azi ko byose byarangiye ndetse na Chelsea yari yashyize kuri website yayo umupira wanditseho amazina ya Robinho ariko ku munsi wa nyuma byaje kurangira Robinho yerekeje mu mujyi wa Manchester aho kujya London.

Nyuma yo gusinyira Manchester City yagarageje ko yari yiteguye kujya muri Chelsea, yabwiye umunyamakuru ati 'ku munsi wa nyuma Chelsea yaranyegereye impa ibintu byiza.' Umunyamakuru yahise amufasha ati 'uravuga Manchester City?' Undi ati 'yego, Manchester City mumbabarire.'

Willian yakiniye Chelsea yarumvikanye na Tottenham

Willian wari wakoze ikizamini cy'ubuzima muri Tottenham yahise yerekeza muri Chelsea

Muri 2013 Willian yatangiye kwifuzwa n'amakipe menshi akomeye yo ku mugabane w'u Burayi, gusa icyo gihe yahise yerekeza muri Anzi yo mu Burusiya.

Mu Mpeshyi ya 2013, yifujwe cyane n'amakipe yo mu Bwongereza arimo na Liverpool, ndetse n'uwari umutoza wayo Brendan Rogers yavuze ko banahuye amaso ku maso bakaganira ndetse bakanamwemerera amafaranga menshi ariko bakamuca inyuma.

Uyu mukinnyi ikipe ya Tottenham yari yaramaze kumvikana na we ndetse yaranakoze ikizamini cy'ubuzima, bivugwa Roman Abramovic umuherwe wa Chelsea yahise agira igitekerezo cyo kumuzana maze ahamagara umuyobozi wa Anzi, Suleyman Kerimov akaba n'inshuti ye amusaba kumuha Willian aho kumutanga muri Tottenham, ni uko Willian yerekeje muri Chelsea.

Ikirunga cyabujije Lewandowski kujya gusinyira Blackburn Rovers

Iruka ry'ikirunga ryatumye Lewandowski atajya muri Blackburn Rovers

Rutahizamu w'umunya-Poland, Robert Lewandowski muri 2021 yagombaga kwerekeza muri Blackburn Rovers mu Bwongereza ariko hakaba hari ikibazo cy'iruka ry'ikirunga mu kirwa cya Iceland.

Uyu mukinnyi yari akiri muto ubwo umutoza Sam Allardyce yamwerekaga ko amwifuza, impande zombi zaravuganye ndetse yifuza no kujyayo kugira ngo atemberezwa Stade mbere y'uko asinya, ndetse n'itike yo kuva muri Poland ajya mu Bwongereza yari yaraguzwe ariko umunsi ugeze ntiyagenda kuko iruka ry'ikurunga ryahagaritse ingendo z'indege icyumweru cyose, mbere y'uko Blackburn ibimenya Borussia Dortmund yabaciye inyuma ihita imusinyisha.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-5-zabaye-mu-igurwa-ry-abakinnyi-ba-ruhago-zasekeje-abatari-bake

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)