Intsinzi twatangiye kuyikozaho imitwe y'Intok... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhitamo neza, biryoshya ikirori:

Abenshi mu bategura ubukwe biteze ko akenshi ibihendutse ari byiza, ariko bamwe bamaze kumenya agaciro k'umutsima uteguranye ubuhanga kandi uryoshye wo muri Bakersnation.

Si rimwe si kabiri, aho utaha ubukwe bw'inshuti yawe cyangwa bw'umuvandimwe, ibindi byose byagenze neza byagera kuri cake, ugasanga ababutashye cake bayitaye ku meza, kubera kuba itujuje ubuziranenge, itaryoshye.

Ariko kandi ndanakuraritse kuzataha ubukwe Bakersnation yatwayemo cake, uzasanga bibaza aho yakorewe, kubera uburyo iteguye n'uburyo iryoshye.

Hambere byari bigoye, guhaza isoko product (cake) nziza y'umwimerere ariko kandi kubera amahugurwa yo gukora ibikomoka ku migati na cakes atangwa n'ikigo Bakersnation gitunganya cakes, ubuyobozi bw'icyo kigo butewe ishema n'uko abo cyahaye ubumenyi, ubu nabo bahagaze neza ku isoko ry'umurimo, bashobora gutanga service nziza, kandi cake yujuje ubuziranenge.

Amahugurwa atangwa n'icyo kigo, yuzuyemo iby'ingenzi byose byafasha uwayagannye gutangira business iri ku rwego rudakemangwa. Kuri ubu nugaburira Cake y'ubukwe ku baguhaye agaciro bakakugaragira mu bukwe bwawe, ikaba itaryoshye kandi waramenye aya makuru, niwowe uzaba wiyiciye ikirori.

Amakuru y'ingenzi ku muntu uri gutegura ubukwe


Kuri ubu, Cakes z'ubukwe muri Bakersnation (Former Petersbakers), ziri kuri discount ya 20%, aho uwatanze order anemerewe kuza gufata cake nyuma y'ubukwe, yo kwakiriza abashyitsi.

Murabyumva rero ko kuri ubu bitakiri ngombwa ko abagufashije muri service, batwara igice kinini uzakiriza abashyitsi, basize hari abatashye ubukwe batabonye cake, BakersNation ikuzanira n'abafasha mu bukwe, bafite ubunararibonye, hato ngo amakosa nk'ayo ataza kubaho, abagutahiye ubukwe bakagenda bakunegura, kandi ibyakozwe atari byo biri mu mutima wawe.

Kwiyandikisha birakomeje mu mahugurwa yo gukora Cake yo muri uku kwezi kwa Gashyantare


Imyaka ibaye myinshi iki kigo gitanga amahugurwa, kuri ubu abenshi badashidikanya ku bunararibonye muri ayo mahugurwa. Aho n'ibigo nka ama Compassion, za NGOs zatangiye kohereza abanyeshuri muri icyo kigo Bakersnation ngo bihahire ubumenyi.

Ese ni ubuhe buhanga Bakersnation ikoresha muri ayo mahugurwa? (3 months Baking Professional Training)

Uwagannye Bakersnation ku bijyanye no kwihugura mu gukora cake n'ibikomoka ku migati, uzasanga icyo kigo cyigisha abakigana 100% Pratique, bimwe abenshi bita inyigisho z'ubumenyi ngiro.

Ubuyobozi bwa Bakeranation bwemeza ko kugira ngo uwagannye izo nyigisho, bizere neza ko yamenye neza ibyo yigishijwe mu buryo budashidikanywaho, ahabwa Imenyereza mwuga (stage) cyangwa internerhip imufasha kunoza amasomo yahawe, ibyo rero bigatuma uwahafashe amahugurwa yo gukora cake aba afite ubunararibonye.

Ese ni nde ukwiye gukurikira ayo mahugurwa yo gukora ibikomoka ku migati?


Nkuko biri muri politike n'icyerekezo by'igihugu cy'u Rwanda mu burezi mu masomo y'ubumenyi ngiro aho uva mu ishuri uhitira mu kazi, Bakersnation nayo ntiyasigaye inyuma mu burezi bw'ubumenyi ngiro kuko usoza amahugurwa yabo uhita utangira n'akazi. Ushobora kwikorera, cyangwa ukiyambazwa n'ikindi kigo ndetse hari n'abo BakersNation ihita iha akazi.

Warangiza amahugurwa uyu munsi, ejo ugatangira akazi.

Habaho impamvu nyinshi zo kwiga, ntibikiri ngombwa ko wiga kubera ugiye gushinga Business gusa cyangwa gushaka akazi, kuri ubu ushobora kuba uzarongora cyangwa ukarongorwa. Ese ni akahe gashya (impamba mu bumenyi wajyana mu rugo rwawe) ku buryo yaba uwo murushinganye, cyangwa abazagusura bazasanga utandukanye rwose?.

Aya mahugurwa yaguhindura udasanzwe, bityo ibyinshi ukoresha iwawe bikomoka ku migati na snacks, ntubigure ku ma boutiques ahubwo nk'umusirimu ukabyikorera, kuri ubu ni byo bigezweho.

Ushobora kandi kwibikaho ubumenyi kuko ejo cyangwa ejobundi utazi aho isi izagisiga, nigusiga muri kimwe mu bihugu bitari urwakubyaye, ufite umumenyi mu biganza, Uzaba uri inyenyeri, uzabera umugisha abo usanze ubacuruzaho ubwo bumenyi. 

BakersNation bati "Itaranto yawe ni yake munyarwanda" BakersNation turahari kubwawe ngo tugufashe kwagura impano ikurimo. Ni inyungu nyinshi ziri mu gukurikira ayo mahugurwa.

Niba ubikunze wasura urubuga bakernation.net cyangwa IG @bakersnation_kigali ndetse ukanaduhamagara kuri Tel. 0786048392 (Kigali) na 0789944444 (Rubavu).

Ni karibu muri Bakersnation. 


BakersNation iwabo wa cake zigezweho mu Rwanda


Ntucikwe n'amahugurwa yo gukora cake yo muri uku kwezi kwa Gashyantare

Cake nk'iyi nta handi wayibona muri Kigali uretse muri Bakersnation

BakersNation yadabagije abantu bafite ubukwe muri iyi minsi


Iyandikishe nonaha ubashe kwitabira amahugurwa yo muri Gashyantare yo gukora cake



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114084/intsinzi-twatangiye-kuyikozaho-imitwe-yintoki-bakersnation-ifitiye-amakuru-meza-umuntu-uri-114084.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)