Ishimwe ry'urubyiruko rwahawe ubumenyi na Root Foundations - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 nibwo hazojwe amasomo y'abari bamaze amezi atatu bahugurwa n'umuryango usanzwe ufasha abana baturuka mu miryango itishoboye ukorera mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ahazwi nk'i Batsinda.

Abarangije amashuri bigishijwe imyuga irimo gufotora no gutunganya amashusho, gutunganya umuziki, gukora no gukina filime n'ibindi.

Abasoje muri iki cyiciro ni abasore n'abakobwa barimo abacikirije amashuri 40 kandi bahawe impamyabushobozi.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bagarutse ku neza bagiriwe n'uyu muryango wabahaye ubumenyi batabanje kwishyura ikiguzi runaka kandi bagaragaza ko bizabageza kuri byinshi nkuko Asifiwe Hope Honorine yabigarutseho.

Ati 'Ubu baduhaye ubumenyi natwe tugiye kubukoresha duharanira icyaduteza imbere. Mu by'ukuri nahisemo kwiga gufotora no gutunganya amashusho kuko mbikunda kandi nzi neza ko ari umwuga mwiza. Ubu igikurikiyeho ni uko njya gushaka imenyerezamwuga mu bigo bitandukanye nkongera ubumenyi nahawe bukazabyaza umusaruro.'

Yasabye bagenzi be gukoresha ubumenyi bahawe bashaka amahirwe yabyariramo akazi ku buryo ibyo bize batazabisiga mu ishuri.

Uwari umunyeshuri mu gukina no gutunganya firime, Manzi Martime, yavuze ko kuba bahawe ubumenyi ntagereranywa bigiye kumuhindurira ubuzima.

Ati 'Naje kubyiga mbikunda kandi nyuma yo kurangiza ntabwo ngiye kwicara kuko nshobora gufotora cyangwa gukina filime kuko ndabizi neza ko mbishoboye. Nyuma yo kubyiga ntabwo nzabyicarana kandi nzi ko bizabyarira umusaruro.'

Manzi yavuze ko atari ibintu byoroshye guhita uva ku ishuri ngo ubone icyo gukora ariko ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo babyaze ubumenyi bahawe umusaruro.

Root Foundations yatangiye ifasha abana bo mu muhanda kubona aho kuba no kuruhukira bakava mu buzima bwo mu muhanda. Mu 2021 nibwo batangije gahunda yo guhugura urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye rurimo n'abacikirije amashuri.

Umokozi wari uhagarariye MasterCard Foundations, Mandela Elie, yabwiye uru rubyiruko kuticarana izo mpano bafite ahubwo abasaba kwagura ubumenyi muri byo kurushaho ndetse no kuzitabira irushanwa ritegurwa n'uyu muryango rizwi nka Art Rwanda Ubuhanzi kugira ngo bakomeze kwaguka.

Umuyobozi Mukuru wa Root Foundations, Nsekonziza Miriam, yabwiye IGIHE ko bahisemo kujya batanga ubumenyi nk'ubu ku bana bo mu miryango itishoboye mu rwego rwo kubafasha gitegura ejo habo hazaza.

Ati 'Abana tubaha umwanya wo kuzamura imyumvire bamwe tukabafasha gusubiramo amasomo yabo. Tubona bigenda bitanga umusaruro kuko tubafungurira amahirwe hanyuma bakajya gushaka nabo ibibateza imbere.'

Yagaragaje ko kuba barahisemo gufasha urubyiruko ruturuka mu miryango itishoboye kubona ubumenyi mu bijyanye n'imyuga itandukanye, bizarufasha kwihangira imirimo, kwagura ubumenyi, guteza imbere impano no gushaka akazi kazabasha.

Nsekonziza yagaragaje ko kuva mu 2021 batangira gahunda yo kwigisha imyuga itandukanye bamaze kwigisha abasaga 200 kandi bigenda bitanga umusaruro kuko bamwe bahava bakabona akazi mu bigo bitandukanye abandi bakikorera.

Yashimangiye ko hari gahunda yo kwagura ibyo bakora ku buryo bazashyiraho igice cyo kwigishiriza amafaranga ku bafite ubushobozi ndetse no kongeramo indi myuga itandukanye kugira ngo uyu mushinga ugere kuri benshi.

Abana bakiri bato bashyirirwaho amasomo atazabangamira ishuri risanzwe
Abana bato biga gucuranga bafite ibikoresho bigezweho
Abana bato nibo basusurukije abantu mu mbyino gakondo
Abanyeshuri bagera kuri 40 bahawe n'impamyabushobozi mu mirimo itandukanye
Abize gucuranga nabo bahawe umwanya bagaragaza ibyo bamaze kugeraho
Byiringiro Emmanuel wigaga gutunganya umuziki yasobanuye ko abonye intangiriro y'ubuzima mu rugendo rw'umuziki
Bakase umutsima bishimira ibyo bamaze kugeraho
Hari abana bato bigishwa kubyina kinyarwanda
Itsinda ry'abaririmbyi bafasha bagenzi babo bari kubyina
Manzi Martime ukunda gukina firime yavuze ko yiteguye kubyaza ubumenyi yahawe umusaruro
Mu bari kwiga gucuranga bakiri bato harimo n'abakobwa
Bacinye akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho
Umuyobozi wa Root Foundations yahagurukijwe abyinana n'abana bishimira ibyagezweho
Uwari uhagarariye Mastercard Foundations Mandela Elie yasabye uru rubyiruko gukomeza guharanira

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-urubyiruko-rwahawe-ubumenyi-na-root-foundations

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)