Iyo mukumbuye ndarira nkihanagura – Assia agaruka ku mukunzi we (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime ukomeye cyane mu Rwanda, Mutoni Assia uzwi muri cyane muri filime ye yakoze y'uruhererekane ya Gatarina ari nako akinamo yitwa, yahishuye ko ubu ari mu rukundo kandi aryohewe gusa ngo umukunzi we aba hanze y'u Rwanda ku buryo hari igihe ajya amukumbura akabura uko abigenza rimwe na rimwe ararira kubera urukumbuzi.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Assia yavuze ko gukundana n'umuntu uri kure ari ibintu bitoroshye kuko nk'iyo uzi ko n'umukumbura utari buhite umubona biba bibikurushaho.

Ati 'Gukundana n'umuntu uri kure biraryana, uzi kugukundana n'umuntu uri bumukumbure utari bumubone, utanabona uko ujya kumureba aho umushakiye, wanasara, iyo mukumbuye ndarira nkihanagura.'

Yavuze ko umukunzi we ari umunyarwanda uba hanze yarwo ariko igihe cyo gutangaza amazina ye kikaba kitaragera.

Ati 'Umukunzi wanjye ni umunyarwanda, izina si ngombwa kurivuga ariko ubu atuye hanze y'u Rwanda. Ni cyo kintu cya mbere kigora, ntuba uzi ibyo yiriwemo, ntuzi ibyo akora na we ntazi ibyo urimo, uramukumbura ukumva ikintu cyakumara urukumbuzi ni ukumva akajwi ke, hari n'igihe umuhamagara ugasanga ntabwo muhuje amasaha ntakwitabe.'

Yakomeje avuga ko kandi gukundana n'umuntu uri kure bisaba kwihangana kuko biba bigoye, ntabwo umwe aba azi ibyo mugenzi we yiriwemo, umuntu ashobora kuguha inkuru utanazi ukaba wayifata nk'ukuri kandi ari ikinyoma, bikaba bisaba kwizerana hagati y'abakundana.

Uyu mukobwa akaba yavuze ko atari ubwa mbere akundanye n'umuntu uba hanze y'u Rwanda kuko hari abandi 3 batandukanye.

Uyu mukobwa wakoze filime n'indirimbo yise 'Long Distance' biri busohoke uyu munsi, ngo yashakaga kugaragaza imvune ziba muri urwo rukundo ndetse no kugaragaza amwe mu manyanga akorerwamo aho hari ababa bashaka kurya abantu baba hanze amafaranga yabo kandi batanabakunda.

Mutoni Assia ahamya ko gukundana n'umuntu uba kure bigorana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/iyo-mukumbuye-ndarira-nkihanagura-assia-agaruka-ku-mukunzi-we-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)