José María Bakero wakiniye Espagne na FC Barcelone yasuye Urwibutso rwa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

José María Bakero yasuye uru rwibutso ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare 2022, ari kumwe n'umufasha we.

Aba bombi bari baherekejwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier na Komiseri ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Nkusi Marie Edmond.

Akigera ku Rwibutso rwa Kigali, José María Bakero, yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko Ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse zikongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse.

Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA bugaragaza ko ku munsi wa mbere we Bakero mu Rwanda, yasuye urwibutso, anunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruruhukiyemo.

Uyu munyabigwi yageze i Kigali ku wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022, aho azamara iminsi icyenda mu Rwanda muri gahunda y'ubufatanye mu iterambere rya ruhago.

Kuri gahunda y'iminsi icyenda Bakero azamara mu Rwanda hariho ko ku wa Kabiri, tariki ya 8 Gashyantare 2022, azagirana umwiherero hamwe n'abatoza b'amakipe y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n'abagize 'staff technique' y'Ikipe y'Igihugu.

Urugendo rwe mu Rwanda ruri mu rwego rw'ubufatanye mu iterambere rya ruhago nk'umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi Ikipe ya FC Barcelone (Scouting director).

Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y'umupira w'amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uyu munyabigwi kandi azanasura Pariki y'Ibirunga na Pariki y'Akagera.

José María Bakero Escudero w'imyaka 58, yari umukinnyi ukina hagati asatira izamu, aho yamenyekanye cyane ari muri Real Sociedad yakiniye hagati ya 1980 na 1988 ndetse na FC Barcelone yabayemo hagati ya 1988 na 1996.

Yakiniye kandi Ikipe y'Igihugu nkuru ya Espagne hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

Mu makipe atandatu yatoje kuva mu 1999 harimo Real Sociedad kuri uba ikina muri La Liga, akaba yarayibayemo mu 2006.

Today, on his 1st day of his stay in Rwanda, Barcelona Legend Jose Maria Bakero and his wife visited Kigali Genocide Memorial to pay respects to the victims and learn more about the 1994 Genocide against the Tutsi.

@CafuOli @HenryMuhireh @Nkusiedmond pic.twitter.com/jGnGZZQXd9

â€" Rwanda FA (@FERWAFA) February 6, 2022

José María Bakero n'umugore we basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
José María Bakero yatemberejwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi. Aha yari ari mu cyumba cyahariwe abana bishwe muri ibyo bihe
José María Bakero yandika ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi basura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi
José María Bakero wakiniye Espagne na FC Barcelone yasuye Urwibutso rwa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jose-maria-bakero-wakiniye-espagne-na-fc-barcelone-yasuye-urwibutso-rwa-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)