Umutoza wa ROMA, Jose Mourinho, ashobora guhagarikwa imikino igera kuri itatu nyuma y'aho bivugwa ko yashinje umusifuzi wo mu cyiciro cya mbere guhemukira ikipe ye,kugira ngo afashe mukeba wabo Juventus.
Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Stampa kivuga ko kuri uyu wa gatandatu, ubwo AS Roma ya Jose Mourinho yakinaga na Verona muri Serie A, uyu mutoza yatutse umusifuzi Luca Pairetto ati: "Bagutumye hano ku bushake, Juventus yagutumye."
Mourinho yahawe ikarita itukura umukino uri kugana ku musozo, nyuma yo kutishimira ibyemezo byafashwe na Pairetto mu mukinnyi banganyije ibitego 2-2.
Uyu wahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United yatunze ibiganza ku mutwe we,yerekana ko umusifuzi yagiye afata ibyemezo byo kwibazwaho.
Uyu munya Portugal yateye umupira mu kirere kugira ngo yerekane ko atishimiye ibyemezo yafatiwe hanyuma biba ngombwa ko abatoza bamwungirije bamufata ubwo yatukaga uyu musifuzi Pairetto wamweretse ikarita itukura.
Ariko ibivugwa n'uko Mourinho yashinje uyu musifuzi w'umukino kuba 'yoherejwe' na Juve ndetse ko bishobora kuzamura ibihano igihe cyose bigaragaye ko ari ukuri.
Muri raporo y'ibyabaye mu mukino, Ikinyamakuru Football Italia cyasobanuye ko murumuna wa Pairetto Alberto amaze imyaka umunani akorera Juventus mu bucuruzi.
Cyongeyeho ko Pairetto ari inararibonye ku myaka ye 37, yayoboye imikino 92 ya Serie A.