Karongi: Miliyoni 900Frw zakoreshejwe mu kubaka ibiraro by'abanyamaguru ku migezi yatwaraga abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ubwo batahaga ku mugaragaro ibiraro bibiri byo muri ubu bwoko. Icya Kagarama gihuza Akagari ka Kigabiro n'Akagari ka Ryaruhanga mu Murenge wa Mubuga n'icya Munini gihuza Akagari ka Bigugu n'aka Munini mu Murenge wa Rwankuba.

Mutoniwase Vestine yavuze ko azi abantu batanu bamaze gutwarwa n'umugezi wa Kiraro bagerageza kuwambuka wuzuye.

Ati "Kino kiraro kizatugirira umumaro. Imvura yagwaga umugezi wa Kiraro ugatwara abantu, abana bakabura uko bambuka bajya ku mashuri, abantu bakabura uko bambuka bajya ku isoko. Iki kiraro kizadufasha cyane mu buhahirane".

Nzarora Alphonse yavuze ko azi abantu 10 batwawe n'uyu mugezi, ashima ubuyobozi bwabatekerejeho bukabagenera iki kiraro.

Ati "Abanyarubazo bajyaga ku isoko ryo ku Mubuga imvura yaba yaguye umugezi ukabatwara. Twishimiye ko tubonye ikiraro tuzajya twambukiraho, ntuzongera kudutwara abantu".

Ukwitegetse Abel w'imyaka 37 ni umwe mu bantu babonye akazi mu bikorwa byo kubaka ibi kiraro. Avuga ko yahembwe amafaranga agera ku bihumbi 250Frw.

Ati "Iki kiraro tuzagifata neza, tuzakirinda isuri kugira ngo itazacyangiza".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi, James Karangwa yavuze ko bafite gahunda yo kubaka ibiraro 37 by'abanyamaguru ku migezi yuzura igatwata ubuzima bw'abaturage.

Ati "Dufatanyije na Bridges to Prosperity, tumaze kubaka ibiraro bitandatu bifite agaciro ka miliyoni hafi 900 Frw. Akarere ka Karongi katanze 30%, umufatanyabikorwa atanga 70%".

Avuga ko ibi biraro babyitezeho korohereza abaturage kugera ku masoko, ku mashuri no kutarara nzira igihe imvura yaguye imigezi ikuzura.

Ati "Icyo dusaba abaturage ni ukubyitaho bakabisana igihe byangiritse. Mwabonye ko hari abasore n'inkumi babihuguriwe kugira ngo bage babikurikiranira hafi babisane.'

Ibyo biraro byatangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize. Byubatswe n'inzobere zaturutse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n'Abanyarwanda biga muri IPRC Karongi.

Kimwe mu biraro byubatswe mu Karere ka Karongi byitezweho kunoza ubuhahirane bw'abaturage
Uyu mugezi ni umwe mu yatwaraga abantu mu gihe wuzuye kuko nta kiraro cyabagaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-miliyoni-900frw-zakoreshejwe-mu-kubaka-ibiraro-by-abanyamaguru-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)