Yabivugiye mu muhango wo gushyikiriza abawutuye igikombe cyo kuba barashoboye kwesa umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100% mu mwaka wa 2021/2022.
Mu tugari turindwi tugize Umurenge wa Mutuntu, kamwe ni ko gafite umuriro w'amashanyarazi na wo uboneka rimwe na rimwe.
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mukungu, Soeur Jeanne d'Arc Uwamahoro, yavuze ko kutagira umuriro w'amashanyarazi bibatera igihombo.
Ati 'Kuba tudafite umuriro uhagije ntibituma dutanga serivisi neza, kuko ubu ibintu byose bikorerwa mu ikoranabuhanga. Dufite imashini zitabasha gukorera rimwe bitewe n'uko uwo muriro udahagije. Ikindi biduhungabanyaho ni ku ngengo y'imari. Gukoresha moteri n'imirasire y'izuba bidutwara miliyoni 20 Frw nk'iyo habaye ikibazo inkuba ikabikubita.''
Guverineri Habitegeko yavuze ko bidakwiye ko umurenge waba utarageramo amashanyarazi mu gihe hasigaye imyaka ibiri ngo umwaka wa 2024, Guverinoma yasezeranyije abaturage ko bose bazaba bafite amashanyarazi ugere.
Ati 'Mu 2024 Perezida wa Repubulika yifuza ko buri muturage yazaba afite amashanyarazi. Ntabwo byashoboka Mutuntu itarimo. Tugiye kureba ababishinzwe tuvugane, dusubiremo igenamigambi ry'akarere turere ukuntu aba baturage nabo babona amashanyarazi.''
Yashimye abatuye uyu murenge ko bashoboye gutanga mituweli ku gipimo cya 100% ndetse bagerageza kwimakaza isuku n'umutekano.
Yakomeje ati 'Igisigaye rero ni amashanyarazi kandi yo ntabwo bayizanira, ni uruhare rwa Leta kandi barayakwiye.''
Imibare ya Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, igaragaza ko kwegereza abaturage amashanyarazi bigeze kuri 68,2%. Mu Karere ka Karongi ingo zifite amashanyarazi ni 58%.