Kayonza: Basabye kurenganurwa mu rubanza ruregwamo Leta ku mirimo bakoze ntibishyurwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatanze ikirego ni batandatu. Bavuze ko bahawe akazi n'Umukozi wari ushinzwe gukurikirana iyubakwa rya dam y'i Kayonza ahazwi nka Buhabwa, Rtd Captain Mutabazi Steven, bemeranya kumuzanira ibikoresho bizifashishwa mu kubaka ariko ananirwa kubishyura.

Nyuma yo kubona ko ananiwe kwishyura, bitabaje inzego z'ibanze kugera ku rwego rw'Intara ariko ntibyagira icyo bitanga.

Babonye ntakivuyemo, uko ari batandatu bari mu batanze ibikoresho byifashishwaga, bahisemo kugana inkiko kugira ngo bazishyurwe amafaranga bakoreye.

Abarega ni Habimana Fidèle wakodesheje imashini yakoreshwaga mu gucukura, Nyandekwe Emmanuel watanze ibikoresho, Mwesigye watanze amabuye yubakishijwe, Bikindiri Eric wakoshejwe imodoka itwara umucanga, Maridadi Fred watanze Mazutu na Nsabimana Paul.

Bareze Mutabazi Steven, na we arega Minisiteri y'Ingabo cyane ko yari yamaze guhagarikwa ku kazi mu buryo yise ko butunguranye.

Mu rukiko, Habimana yavuze ko asanzwe afite imashini icukura ikanapakira. Mutabazi yaje kumuha akazi bavugana ko azajya amwishyura akurikije isaha imashini yakoze.

Yatangiranye na we muri Werurwe 2021 kandi agenda yishyurwa neza. Bigeze hagati nibwo yatangiye kugenda yishyurwa mu buryo bugoye bigera n'aho kwishyura bihagarara ariko akomeza kubaha icyizere ko nawe nahabwa amafaranga azabishyura.

Aregera m12.200.000 Frw zihwanye n'amasaha 410 imashini yakoreshejwe kandi buri saha ibarirwa ibihumbi 50 Frw.

Yavuze ko muri Kanama 2021 yaje guhamagarwa n'Umuyobozi muri Reserve Force amumenyesha ko Mutabazi atakiri gukorera aho ngaho.

Uwaje gukora asimbuye Mutabazi nawe yakomeje gukorana nawe ariko we ayo akoreye arayishyurwa gusa ideni rya Mutabazi ntiryishyurwa.

Ngo we na bagenzi be baganirijwe n'Ubuyobozi bwa Reserve Force ariko ntibyagira icyo bitanga bahitamo kuregera inkiko kucyo bita akarengane bakorewe.

Mutabazi ahawe umwanya, yasobanuye uburyo yahawe akazi.

Ati 'Twahamagawe kuri 19 Mutarama 2021 bamenyesha ko ariho twahawe akazi ndetse duhabwa inshingano zo guhita twihutira kugera aho imirimo izakorerwa.'

Yakomeje avuga ko ku wa 20 Mutarama yeretswe aho azakorera na mugenzi we Rtd Sous-Lieutenant, Muzirankoni Stella, basabwa kwihutira gushaka ibikoresho bizakoreshwa byihuse.

Mbere y'uko imirimo itangira, umushinga wari wagenewe miliyoni zirenga 180 Frw ariko biza kuvugururwa bigirwa miliyoni 248 Frw.

Mutabazi yagaragaje ko ibyo abarega bavuga yemeranya nabo kuko bishingiye ku bimenyetso bya sheki n'ibindi bitandukanye yemeza ko bakoze.

Umunyamategeko we, Me Mugabo Sharifu Yussuf, yagaragaje ko ku wa 6 Kanama 2021 aribwo Mutabazi yamenyeshejwe ko ahagaritswe ndetse ahita asabwa guhita akora ihererekanyabubasha.

Yagaragaje ko byakozwe hirengagijwe ibaruwa ya 16 Kamena 2021 yanditswe n'Uhagarariye Inkeragutabara mu Ntara y'Iburengerazuba yasabaga ko Rtd Captain Mutabazi na Rtd Sous Lieutenant Muzirankoni Stella, ko bahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 88 Frw arimo umwenda wa miliyoni zisaga 60 Frw ku mirimo yari imaze gukorwa.

Yagaragaje ko mu gihe Mutabazi yiteguraga kwishyurwa agahemba abakozi yahise ahagarikwa mu buryo butunguranye.

Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ingabo igaragaza ko Mutabazi yahagaritswe kuko byagaragaraga ko umushinga ushobora guhomba.

Uhagarariye Minisiteri y'Ingabo ahawe umwanya, yasobanuye ko inkomoko y'iki kibazo ari amasezerano yabaye ku wa 8 Mutarama 2021 arebana no gusana dam zangiritse mu Karere ka Kayonza. Ayo masezerano yose yari afite agaciro k'asaga miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Yasobanuye ko nta masezerano abakozi ba Reserve Force bahabwa akazi bagirana na MINADEF ahubwo bahabwa amabwiriza yanditse nayo mu buryo bw'amagambo.

Yagaragaje ko muri ayo mabwiriza bigaragaza ko uburyo bwo kwishyurwa, ko umuyobozi uhagarariye site abanza guhabwa amafaranga yo gutangira umushinga andi akagenda atangwa hashingiwe kuri raporo y'ibikorwa bimaze gukorwa.

Hateganywa kandi ko abakoze imirimo bahembwa hakoreshejwe sheki kugira ngo abo akoresha abe ari bo bajya kuyikuriraho mu gihe abanyakabyizi bo bakorerwa urutonde rugashyikirizwa ibiro bikuru. Mutabazi we ngo yabirenzeho abikuza amafaranga kuri konte y'umushinga.

Yagaragaje ko Mutabazi yabikuje amafaranga angana na 43.760.000 Frw mu bihe bitandukanye ari nabyo byamuviriyemo guhagarikwa nubwo we yemeje ko ayo mabwiriza atigeze ayabona cyane ko nta n'umukono we uriho.

Yavuze ko impamvu yahagaritswe nta mpaka bigaragaza ko yari yahombeje umushinga.

Yashimangiye ko Minisiteri y'Ingabo yagerageje kuvugana n'aba baturage kugira ngo bishyurwe ariko basabwa ibyangombwa birimo na fagitire ya EBM ariko barabibura.

Mutabazi yagaragaje ko yahawe uburenganzira kuri konti y'umushinga kugira ngo abikure amafaranga agomba gukoreshwa cyane ko ari nako byari bisanzwe mu yindi mishinga yari asanzwe akora.

Umwanzuro w'urubanza uzasomwa tariki ya 11 Werurwe 2022 saa Tanu za mu gitondo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-basabye-kurenganurwa-mu-rubanza-ruregwamo-leta-ku-mirimo-bakoze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)