Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022 mu Mudugudu wa Gikumba mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yemereye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi.

Yagize ati " Byabaye ejo, amakuru yatanzwe n'umugore w'uyu mugabo. Ntabwo yari yiriwe mu rugo atashye ageze mu rugo umwana we w'umukobwa w'imyaka 12 aramusanganira amubwira ko se yamusambanyije, umwana niwe watanze amakuru."

Gitifu Gatanazi yavuze ko ngo umugabo akimara kumenya ko amakuru yamenyekanye, yahise atoroka ariko ku bufatanye n'abaturage aza gufatwa kumugoroba ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Mukarange.

Yavuze ko ari ibintu bigayitse kubona umugabo asambanya umwana we yibyariye, asaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zo kurera abana babo neza, abasambanya abana yavuze ko hari amategeko kandi azajya abakanira urubakwiriye.

Byabereye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-umwana-yibyariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)