Kayonza: Umushoferi yafashwe n'abapolisi yashakaga guha ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko Nsabimana Emmanuel wari utwaye umodoka ipakira imyaka yo mu bwoko bwa Dyna, yageze ku bapolisi bari mu muhanda ahitwa i Nyagatovu, bamubaza impamvu yacomoye akuma kagabanya umuvuduko, ahitamo kubaha ruswa ngo bamureke.

Ati "Bamuhagaritse bagenzura imodoka basanga yacomoye akuma kagabanya umuvuduko, babimweretse abasaba imbabazi avuga ko yabaha amafaranga bakamworohereza, ni ko kubaha 20,000Frw ngo bahita bamufata."

SSP Twizeyimana agira inama abatwara ibinyabiziga, yo kubahiriza amategeko y'umuhanda bakirinda gucomora utugabanya muvuduko, kuko kabereyeho kubarinda impanuka.

Ikindi abibutsa ko serivisi Polisi itanga zitagurwa, ahubwo niba afite amakosa cyangwa ikinyabiziga atwaye aricyo kiyafite yishyura amande agenwa n'itegeko.

Ati "Igihe cyose ayatanze mu buryo budakurikije itegeko, iba ari ruswa kandi ihanwa n'amategeko. Abantu rero bakwiye kubyirinda."

Nsabimana ubu afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ya Mukarange, mu gihe agitegereje kugezwa imbere y'urukiko.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-umushoferi-yafashwe-n-abapolisi-yashakaga-guha-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)