Kayonza:Abarimu barataka ibirarane by'agahimbazamusyi kuva mu 2010 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buravuga ko buri mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kugira ngo harebwe uburyo aya mafaranga asaga miliyoni 71 Frw yakwishyurwa.

Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu mu nteko ishinga amategeko, iherutse gushyikiriza inteko rusange umutwe w'abadepite umushinga w'itegeko rihindura itegeko N° 031/2021 ryo ku wa 30/06/2021 rigena ingengo y'imari ya leta y'umwaka wa 2021/2022 ndetse n'imikoreshereze yayo.

Kimwe mu bibazo byagaragaye ko bimaze igihe kinini kandi bititaweho, ni ikibazo cy'ibirarane by'agahimbazamusyi k'abarimu bo mu karere ka Kayonza byo mu mwaka wa 2010 bitarishyurwa kugeza ubu.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije maze basaba inzego kugikurikirana.

Ibirarane biberewemo abarimu bo mu karere ka Kayonza, byaturutse ku kuba mu mwaka wa 2010 abarimu mu gihugu hose barasabye ko amafaranga y'agahimbazamushyi yatangwaga mu ntoki binyuze mu turere n'ibigo by'amashuri, yajya yishyurwa kuri konti y'umwarimu.

Aba bo muri Kayonza ntibayahabwa igihembwe cyose, maze aba abaye ibirarane. Bamwe mu barimu bavuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu bahora babwirwa ko inzego ziri muri iki kibazo.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Akarere ka Kayonza katangiye kumenyesha Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ikibazo cy'ibirarane by'abarimu mu mwaka wa 20215.

Ibaruwa iheruka akaba ari iyo ku italiki 7 Gashyantare 2022, umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko uhereye icyo gihe kugeza ubu bari mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo harebwe uko ibi birarane byakwishyurwa.

Abarimu baberewemo ibirarane by'agahimbazamusyi mu karere ka Kayonza, ni abari bafite icyiciro cya A0 bagera ku 1222 baberewemo Millioni 71, 815,107 Frw.

Ivomo:RBA



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Abarimu-barataka-ibirarane-by-agahimbazamusyi-kuva-mu-2010

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)