Kayonza:Umurambo w'umugabo wasanzwe ku muhanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu murambo wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2022, mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Amakuru ava mu baturanyi avuga ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe iruhande rw'umuhanda ufite igikomere kimwe ku kuboko kandi bigaragara ko imvura yaguye nijoro yose yamunyagiye.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yavuze ko RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru y'icyo uyu mugabo yazize.

Yagize ati "Icyo yazize ntabwo turakimenya, yasanzwe ku muhanda aryamye, yabonywe n'abaturage bari bagiye guhinga gusa bigaragara ko imvura yaraye imunyagiye. Twabajije batubwira ko yari amaze iminsi arwaye igituntu ariko ntitwakwemeza ko aricyo cyamwishe, dutegereje ibizava mu iperereza."

Uyu muyobozi yavuze ko abamubonye basanze agihumeka gake cyane bahamagaye ubuyobozi buhagera akimara gushiramo umwuka.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma mbere y'uko ashingurwa n'abo mu muryango we.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umurambo-w-umugabo-wasanzwe-ku-muhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)